Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC akatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato, hazamutse impaka, z’ababishyigikiye basaba ko n’abandi bategetsi bose baryozwa ibyo bakoze, mu gihe hari ababyamaganye.

Imiryango itari iya Leta ikorera muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni yo yiganje mu bazamuye izi mpaka zikomeje kuba ndende nyuma yuko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025 rukatiye Matata Ponyo iki gihano.

Umuryango ASADHO (Association Africaine de Défense des Droits de l’Homme, wo uvuga ko mu butabera nk’ubu bwo kurwanya ruswa budakwiye gukora kuri bamwe, ahubwo ko ibyakorewe Matata Ponyo, bikwiye no gukorwa ku bandi bategetsi bose banyereje imari ya Leta.

Jean-Claude Katende, Perezida w’uyu Muryango uvuga ko hari abandi bantu benshi bari bakwiye gukurikiranwaho ibyaha nk’ibi byahamijwe Ponyo, yavuze ko “Ubutabera bugomba no kugera ku bandi bose.” Kandi ko hadakwiye kuzamo amarangamutima muri ubu butabera.

Ibi bitekerezo by’uyu Muryango ASADHO, unabihurijeho n’undi wa NSCC (Nouvelle Société Civile Congolaise), aho Jonas Tshiombela, Umuhuzabikorwa wawo, yavuze ko abategetsi bose bagize uruhare mu gutuma hatagerwa mu mishinga ya Leta kubera kunyereza imari ya Leta, bose bakwiye kubiryozwa, byumwihariko ku mushinga wa Tshilejelu.

Naho Olivier Kamitatu, Umuvugizi w’Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegesi bwa Congo, we yanditse kuri X ati “N’ubundi rugendeye ku byemezo byarwo bibogamye, Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rukomeje kugaragaza ko rwokamwe n’ubunyagitugu. Rwongeye gutera inkota Matata Ponyo nyuma yo kumucira urubanza rudakwiye muri 2021.”

Francine Muyumba, Umusenateri mu Nteko ya DRC akaba n’umwe mu bayobozi mu Ishyaka FCC rya Joseph Kabilra, yavuze ko yifatanyije n’uyu Munyapolitiki Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, amusaba gukomera muri ibi bihe bigoye.

Naho Georges Kapiamba, Perezida w’Ishyirahamwe riharanira itangwa ry’Ubutabera ACAJ (Association Congolaise pour l’Accès à la Justice), yashimiye Urukiko rwafashe kiriya cyemezo, avuga ko kizabera akabarore abandi ba rusahurira mu nduru banyereza ibya Leta.

Ni mu gihe abanyamuryango b’Ishyaka rya LGD rya Matata Ponyo, bavuga ko batatunguwe na kiriya cyemezo cy’Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga kuko n’ubundi rubogama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − two =

Previous Post

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

Next Post

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.