Umugore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma mu ijosi, yemera icyaha akavuga ko yabitewe no kuba yaramugaburiye ibiryo aho kubirya akabimena ngo kuko yanze kumubyarira abana.
Iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake kiregwa uyu mugore, cyabaye mu ijoro ryo ku ya 12 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe uregwa akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga.
Umugabo w’uyu mugore ukekwaho kumwivugana, yari afite imyaka 40, aho babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubu ukekwaho icyaha akaba akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko ibi byabaye ubwo “umugabo yatahaga yasinze, umugore yamugaburira ibyo kurya yari yatetse akabikubita umugeri bikameneka.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Bararwanye, umugore afata icyuma cya nanjoro akimutera ku ijosi, ku ruhande rw’iburyo, kinjiramo imbere ahita apfa.”
Uyu mugore ukekwaho kwivugana umugabo we, Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye icyaha; “asobanura ko yateye umugabo babanaga nanjoro ku ijosi yikubita hasi bapfuye ko yaramugaburiye ibiryo akabimena amubwira ko yanze kumubyarira abana.”
Nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, uyu mugore naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cya bundu.
Iyi ngingo igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10