Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho agaragaza Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asa nk’ukubitwa urushyi mu isura n’uwo bikekwa ko ari umugore we, akomeje kuvugwaho byinshi, aho bamwe mu ba hafi y’uyu muryango, na bo bagize icyo babivugaho.

Ni amashusho yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, ubwo Perezida Macron n’umugore we Brigitte Macron bari bageze i Hanoï muri Vietnam, mu ruzinduko barimo rw’icyumweru muri Asia.

Aya mashusho yafashwe ubwo Indege yari ibatwaye yari igeze ku Kibuga cy’Indege cya Hanoï, aho habanje gufungurwa urugi rw’indege, ubundi hakagaragara ukuboko k’umuntu akubita urushyi mu maso Perezida Emmanuel Macron, bivugwa ko ari umugore we.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ‘Associated Press’ byatangaje aya mashusho, bivuga aba hafi ya Perezida Macron, bavuga ko hashobora kuba habayeho kutumvikana hagati ye n’umugore we, ndetse bagasa nk’abatongana.

Ubwo Macron yasaga nk’ukubiswe urushyi mu maso, muri aya mashusho, Macron usa nk’utunguwe, agahita azamura akaboko kamwe aramutsa abari bari hanze baje kumwakira.

Bombi bahise bururuka indege, ndetse Macron asa nk’uzamura akaboko kugira ngo umugore we Brigitte Macron amufate batambuke nk’abantu bafitanye urugwiro, ariko umugore we ntiyasobekeranya akaboko mu ke nk’uko bisanzwe.

Amashusho agaragaza ibi, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryacyeye, byumwihariko akaba yakwirakwijwe na konti z’abasanzwe badakunda Perezida Emmanuel Macron.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda

Next Post

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda
FOOTBALL

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

Kirehe: Uri mu buzima bubabaje hari icyo abaturanyi be bamusabira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.