Amashusho agaragaza Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asa nk’ukubitwa urushyi mu isura n’uwo bikekwa ko ari umugore we, akomeje kuvugwaho byinshi, aho bamwe mu ba hafi y’uyu muryango, na bo bagize icyo babivugaho.
Ni amashusho yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, ubwo Perezida Macron n’umugore we Brigitte Macron bari bageze i Hanoï muri Vietnam, mu ruzinduko barimo rw’icyumweru muri Asia.
Aya mashusho yafashwe ubwo Indege yari ibatwaye yari igeze ku Kibuga cy’Indege cya Hanoï, aho habanje gufungurwa urugi rw’indege, ubundi hakagaragara ukuboko k’umuntu akubita urushyi mu maso Perezida Emmanuel Macron, bivugwa ko ari umugore we.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ‘Associated Press’ byatangaje aya mashusho, bivuga aba hafi ya Perezida Macron, bavuga ko hashobora kuba habayeho kutumvikana hagati ye n’umugore we, ndetse bagasa nk’abatongana.
Ubwo Macron yasaga nk’ukubiswe urushyi mu maso, muri aya mashusho, Macron usa nk’utunguwe, agahita azamura akaboko kamwe aramutsa abari bari hanze baje kumwakira.
Bombi bahise bururuka indege, ndetse Macron asa nk’uzamura akaboko kugira ngo umugore we Brigitte Macron amufate batambuke nk’abantu bafitanye urugwiro, ariko umugore we ntiyasobekeranya akaboko mu ke nk’uko bisanzwe.
Amashusho agaragaza ibi, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryacyeye, byumwihariko akaba yakwirakwijwe na konti z’abasanzwe badakunda Perezida Emmanuel Macron.
RADIOTV10