Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba yahakanye ibyaha byose ashinjwa n’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza, avuga ko yakoze ikosa rikomeye ryo gutangiza iperereza kuri Minisitiri, kandi ko adatewe ubwoba no kuba yafungwa.
Constant Mutamba, ashinjwa ibyaha byo kunyereza impozamarira Uganda yageneye Congo, yahakanye ibi byaha ashinjwa kuri uyu wa Mbere ubwo yitabaga Urukiko rw’Iremezo ruri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Mutamba, yavuze ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imana, yakoze ikosa rikomeye ryo kumukurikirana mu mategeko.
Yagize ati “Mubwire Umushinjacyaha Mukuru ko atazigera ambona imbere ye niregura. Nta bwoba mfite bwo kuba najya muri gereza, nditeguye. Yakoze ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Ntiyari akwiye gutangiza iperereza kuri Minisitiri w’Ubutabera. Ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire.”
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yavuze ko Umushinjacyaha Mukuru wa ruriya Rukiko, azirengera ingaruka z’iri kosa rikomeye amushinja gukora.
Ati “Yatangije ikirego gihamagaza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Gereza. Nari namusabye kutabyijandikamo.”
Uyu Minisitiri w’Ubutabera, yavuze ko yabujije Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera, kutagira icyo asubiza ku mpapuro zimuhamagaza mu Rukiko rw’Iremezo.
Mutamba ashinja Umushinjacyaha Firmin Mvonde kuba yaratangije kiriye kirego agamije kumwubahuka no kumuhindanyiriza isura.
Ati “Mumubwire ko yakoze ibikorwa n’abo mu itsinda ry’aba- Kabilistes [abashyigiye Joseph Kabila wayoboye Congo], iryo tsinda riransuzugura. Bagamije kumpindanyiriza isura. Mubabwire ko Imana y’abakurambere banjye izakomeza kundindira isura kurusha iyabo.”
RADIOTV10