• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ahererekanya n’umusore umufuka urimo urumogi, nyuma yuko Polisi yari imaze igihe imucungira hafi kuko yari imufiteho amakuru mu iperereza ku cyaha cyo gukwirakwiza iki kiyobyabwenge yanigeze gufungirwa.

Uyu mugore yafatanywe n’umusore w’imyaka 30 usanzwe akora akazi ko gutwara imizigo ku igare, aho yari ari kumushyikiriza uwo mufuka w’urumogi warimo urupima ibilo 25.

Aba bombi bafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza MU Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko uyu mugore yari amaze iminsi ahozwaho ijisho n’inzego zari zimufiteho amakuru ko akora ibi bikorwa.

Yagize ati “Twari tumufiteho amakuru ajyanye n’iki cyaha dore ko yari yarigeze no kugifungirwa n’ubundi, arangiza igihano arafungurwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko “Umufuka w’urumogi bafatanywe ufite ibiro 25.” Mu gihe abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yaboneyeho kwibutsa abantu bishoye muri ibi byaha n’ababitekereza kimwe n’abishora mu bindi, kubivamo, kuko inzego ziri maso kandi ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa hakurikijwe ibiteganwa n’amategeko.

Ingingo ya 263 y’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya gatatu, igira iti “Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.”

Iyi ngingo inagaragaza ibihano bitandukanye bitewe n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge, aho hari aho ivuga ko iyo umuntu ahamijwe iki cyaha ahanishwa “igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bikomeye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Burundi: Umunyapolitiki wo mu ishyaka riri ku butegetesi wifuza kuba Umudepite yatawe muri yombi

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n'amahanga igihe rwari ruyakeneye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.