• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) rwashyize umucyo ku mpamvu zatumye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange hashyinguye babiri gusa mu banyeshuri batandatu bahiciwe muri Werurwe 1997 ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi.

Mujawamahoro Marie Chantal wakomokaga mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ndeste na Ndemeye Valens wavukaga aha i Nyange muri Ngororero, ni bo gusa bashyinguye inyuma y’ishuri ryari iry’umwaka wa gatandatu biciwemo n’abacengezi.

Ubwo abacengezi basabaga abanyeshuri bo mu wa 6 kwitandukanya ngo “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo”, bivugwa ko Mujawamahoro Marie Chantal ari we wahise avuga ko bose ari Abanyarwanda batari bwitandukanye bigatuma yicwa mu ba mbere.

Naho Ndemeye Valens wari warasubiye mu ishuri nyuma yo kuva mu gisirikare cy’Inkotanyi, na we mbere yo kwicwa ngo  yaranzwe n’ubutwari butazibagirana aho yafashe umucengezi amuturutse inyuma akamubuza kurasa abandi banyeshuri bigatuma babona uko basohoka ariko na we akaraswa n’undi mucengezi wamuturutse inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe, Nkusi Deo avuga ko itumanaho icyo gihe ryari rigoye bituma ababyeyi ba Mujawamahoro bari i Nyamasheke batinda kumenya ayo makuru mabi, n’aho bahagereye basaba ko yashyingurwa muri iri shuRi kuko kugeza umurambo we mu cyari perefegitura ya Cyangugu icyo gihe byari bigoye.

Agira ati “Babimenye rero batinzemo gacyeya, telephone mobile zari zitaraza, umuhanda ujyayo utameze neza imodoka ari nkeya, bahagera batinze bumvikana n’ishuri umwana bamushyingura hariya.”

Ndemeye Valens wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi akaba ari ho apfira, bashiki be babiri bari barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari hafi y’iri shuri, bari bamushyinguye iwabo mu rugo ariko aza kuhavanwa kubera impamvu Deo Nkusi akomeza asobanura.

Ati “Baje kuhagurisha kugira ngo bashake imibereho, hanyuma rwiyemezamirimo wahaguze ashaka kuhubaka ibikorwa by’iterambere, bigeze aho asaba abashinzwe ibicumbi by’intwari ko bamufasha kwimura umubiri we, hanyuma batwemerera ko tumwimura ariko tukamushyira ku gicumbi cy’intwari”.

Abandi banyeshuli bane bapfanye na bo bagiye bashyingurwa n’imiryango yabo yabashije kuhagera igatwara imibiri yabo.

Muri 2001 abigaga mu wa 6 aho igitero cyatangiriye baba abo cyatwaye ubuzima n’abakirokotse, bose bagizwe intwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, ndeste iri shuli ry’i Nyange riza kuvugururwa ariko icyumba biciwemo gishyirwamo ibiranga ayo mateka y’ubutwari kugira ngo n’abandi babigireho.

Mujawamahoro ashyinguye kuri iri shuri yiciweho
Na mugenzi we Ndemeye
Ishuri bigagamo ubu ribumbatiye amateka y’ibyahabereye

Abanyeshuri bose bigaga muri uwo mwaka wa gatandatu bagizwe Intwari

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 20 =

Previous Post

Bidasubirwa Rayon Sports yatangaje umutoza mushya wayo inaha isezerano abakunzi bayo

Next Post

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.