Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu

radiotv10by radiotv10
30/05/2025
in MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku mpamvu i Nyange hashyinguwe intwari ebyiri kandi hariciwe batandatu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) rwashyize umucyo ku mpamvu zatumye mu ishuri ryisumbuye rya Nyange hashyinguye babiri gusa mu banyeshuri batandatu bahiciwe muri Werurwe 1997 ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi.

Mujawamahoro Marie Chantal wakomokaga mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ndeste na Ndemeye Valens wavukaga aha i Nyange muri Ngororero, ni bo gusa bashyinguye inyuma y’ishuri ryari iry’umwaka wa gatandatu biciwemo n’abacengezi.

Ubwo abacengezi basabaga abanyeshuri bo mu wa 6 kwitandukanya ngo “Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo”, bivugwa ko Mujawamahoro Marie Chantal ari we wahise avuga ko bose ari Abanyarwanda batari bwitandukanye bigatuma yicwa mu ba mbere.

Naho Ndemeye Valens wari warasubiye mu ishuri nyuma yo kuva mu gisirikare cy’Inkotanyi, na we mbere yo kwicwa ngo  yaranzwe n’ubutwari butazibagirana aho yafashe umucengezi amuturutse inyuma akamubuza kurasa abandi banyeshuri bigatuma babona uko basohoka ariko na we akaraswa n’undi mucengezi wamuturutse inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe, Nkusi Deo avuga ko itumanaho icyo gihe ryari rigoye bituma ababyeyi ba Mujawamahoro bari i Nyamasheke batinda kumenya ayo makuru mabi, n’aho bahagereye basaba ko yashyingurwa muri iri shuRi kuko kugeza umurambo we mu cyari perefegitura ya Cyangugu icyo gihe byari bigoye.

Agira ati “Babimenye rero batinzemo gacyeya, telephone mobile zari zitaraza, umuhanda ujyayo utameze neza imodoka ari nkeya, bahagera batinze bumvikana n’ishuri umwana bamushyingura hariya.”

Ndemeye Valens wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi akaba ari ho apfira, bashiki be babiri bari barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari hafi y’iri shuri, bari bamushyinguye iwabo mu rugo ariko aza kuhavanwa kubera impamvu Deo Nkusi akomeza asobanura.

Ati “Baje kuhagurisha kugira ngo bashake imibereho, hanyuma rwiyemezamirimo wahaguze ashaka kuhubaka ibikorwa by’iterambere, bigeze aho asaba abashinzwe ibicumbi by’intwari ko bamufasha kwimura umubiri we, hanyuma batwemerera ko tumwimura ariko tukamushyira ku gicumbi cy’intwari”.

Abandi banyeshuli bane bapfanye na bo bagiye bashyingurwa n’imiryango yabo yabashije kuhagera igatwara imibiri yabo.

Muri 2001 abigaga mu wa 6 aho igitero cyatangiriye baba abo cyatwaye ubuzima n’abakirokotse, bose bagizwe intwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, ndeste iri shuli ry’i Nyange riza kuvugururwa ariko icyumba biciwemo gishyirwamo ibiranga ayo mateka y’ubutwari kugira ngo n’abandi babigireho.

Mujawamahoro ashyinguye kuri iri shuri yiciweho
Na mugenzi we Ndemeye
Ishuri bigagamo ubu ribumbatiye amateka y’ibyahabereye

Abanyeshuri bose bigaga muri uwo mwaka wa gatandatu bagizwe Intwari

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 10 =

Previous Post

Bidasubirwa Rayon Sports yatangaje umutoza mushya wayo inaha isezerano abakunzi bayo

Next Post

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.