• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yasabye Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, kuva mu mujyi wa Goma amazemo icyumweru.

Martin Fayulu, wagiye wiyamamariza kuyobora iki Gihugu ariko agatsindwa amatora inshuro zinyuranye, yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025.

Yagize ati “Ndabasaba kuva mu Mujyi wa Goma, uyu mujyi wahowe Imana ariko uyu munsi ukaba urimo imitwe y’abanzi.”

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ‘LAMUKA’ ayoboye, Martin Fayulu, yasabye Kabila kuyoboka inzira z’ibiganiro ari “na yo nzira yonyine ishobora gukosora amakosa yacu y’ahahise.”

Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Congo, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutumwa Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu ngo ajya gukorana n’abasenya iki Gihugu.

Joseph Kabila wari umaze amezi 18 ari mu buhungiro, yujuje icyumweru agarutse muri Congo aho yahise yerecyeza mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, aho akomeje kwakirira amatsinda atandukanye mu biganiro nyunguranabitekerezo bigamije kumva ibitekerezo by’ingeri zose kugira ngo abone uko atanga umusanzu we mu gusubiza ku murongo iki Gihugu.

Mbere yuko Joseph Kabila ajya i Goma, yari yabanje kugeza ku Banyekongo ijambo risubiza Leta y’iki Gihugu asubiza ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bumaze kumwambura ubudahangarwa, aho yavuze ko ubu butegetsi bwamunzwe n’ibibazo uruhuri, bikwiye kurandurwa.

Joseph Kabila uherutse guhura n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 akomeje ibikorwa byo kwakira amatsinda anyuranye, aho mu cyumweru gishize yakiriye abarimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abakuru b’imiryango gakondo ndetse n’abayobozi b’amashuri na za kaminuza.

Umunyapolitiki Martin Fayulu yasabye Kabila kuva i Goma
Joseph Kabila we akomeje ibikorwa bya politiki i Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − twelve =

Previous Post

Impuguke mu bya Gisirikare zo mu Bihugu bigize EAC ziri i Kigali

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.