Umugabo wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gishingiye ku bikekwa ko yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko “buri mwaka yica Umututsi”, yarekuwe by’agateganyo.
Uyu mugabo wari ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, yarekuwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwari bwashyikirijwe dosiye y’ikirego cye ndetse na bwo bugatangira gukora iperereza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu mugabo yarekuwe by’agateganyo kugira ngo akomeze gukurikiranwa ari hanze hanakomeze gukorwa iperereza.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, asanzwe ari umucuruzi w’imyenda, ndetse n’uwo bikekwa ko yabwiye ayo magambo bakaba basanzwe bakora akazi kamwe.
Uwo bikekwa ko yabwiwe ariya magambo y’ingengabitekerezo, yari yatangarije itangazamakuru ko uyu ukurikiranyweho icyaha, yamubwiye amagambo menshi yuzuye ingengabitekerezo, ndetse avuga amwe mu yo avuga ko yamubwiye.
Yari yagize ati “Yansanze mu kabari arambwira ngo akeneye ko muha ibipimo (measure) byanjye kuko umunsi wo kwibuka ashaka ko nzaba ndi mu isanduku.”
Asubiramo ibyo yabwiwe, yari yavuze ko hari aho yagize ati “Ibintu mwigize ngo muri Abatutsi, buri mwaka nica umututsi avuga ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita.”
Uyu muturage uvuga ko yabwiwe aya magambo, yavugaga ko yayamubwiye ubwo yamusangaga mu Kabari, agatangira kumutuka anamubwira ayo magambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO Nº 59/2018 RYO KU WA 22/8/2018 RYEREKERANYE N’ICYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N’IBYAHA BIFITANYE ISANO NA YO
Ingingo ya 4: Ingengabitekerezo ya jenoside
Ingengabitekerezo ya Jenoside; umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).
RADIOTV10