Wednesday, July 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in AMAHANGA
0
Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump wa USA rihagarika abaturage b’Ibihugu bimwe kujya muri iki Gihugu, aho bakekaga ko Igihugu cyabo kirimo.

Uru rujijo rwavuyeho nyuma yuko bamenye ko Congo-Brazzaville ari yo irebwa n’iri tegeko riteganya Ibihugu 12, abaturage babyo babujijwe burundu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iri tegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump, ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wa America, aho yatangaje ko abaturage baturutse muri ibi Bihugu baba batizewe ku mutekano wabo, kuko iki Gihugu cyitizera umutekano w’ibyo Bihugu kandi kikaba kidafite ubushobozi buhagije bwo kuwugenzura.

Ni mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Igihugu gihorana ibibazo by’umutekano kandi kikaba kinini, mu gihe Congo-Brazzaville irebwa n’iri Tegeko, yo ari Igihugu gito kandi gitekanye, ari na byo byatumye hatakerezwa ko kiriya cyemezo cyaba kireba DRC.

Uru rujijo kandi rwaje nyuma yuko Trump yakunze kuvuga ko azahagarika abimukira baturuka muri Congo binjira muri America, kuko baba ari bamwe mu banyabyaha, gusa ntagaragaze Congo aba avuga.

Nk’uko bigaragazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya US, Congo-Brazzaville yashyizwe kuri uru rutonde rw’Ibihugu 12 kuko abagera muri 30% bakomoka muri iki Gihugu bajya muri America, bagumayo nyuma y’uko igihe basabye (Visa) kirangiye.

Ni mu gihe kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu biganiro bigamije imikoranire mu bijyanye n’ubukungu.

Ibihugu 12 birebwa n’iri tegeko ryashyizweho umukono na Perezida Trump, aho abaturage babikomokamo bahagaritswe kujya muri America, ni Afghanistan, Myanmar, Chad, Congo-Brazzaville, Equatorial Guinea, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan na Yemen.

Hari kandi Ibihugu birindwi na byo byahagaritsweho igice kimwe, birimo Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Next Post

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Related Posts

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

by radiotv10
23/07/2025
0

Abanyamategeko bunganira Constant Mutamba wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Urukiko rumuburanisha ku...

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

by radiotv10
23/07/2025
0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, urashinja ingabo za Mali n’umutwe w’abacancuro wa Wagner umaze imyaka ibiri...

I Goma hatahuwe ibisasu n’imbunda byahishwe n’uruhande ruhanganye na AFC/M23 ihagenzura

I Goma hatahuwe ibisasu n’imbunda byahishwe n’uruhande ruhanganye na AFC/M23 ihagenzura

by radiotv10
23/07/2025
0

Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru, yatangaje ko igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23 gikomeje gutahura intwaro zahishwe n’uruhande bahanganye, zirimo ibibombe,...

IZIHERUKA

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
AMAHANGA

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

23/07/2025
The good and bad of AI: What the future might hold

The good and bad of AI: What the future might hold

23/07/2025
Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

Hatanzwe icyifuzo mu rubanza rwa Mutamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Congo

23/07/2025
Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

Ingabo za Mali n’abacancuro b’Umutwe w’Abarusiya baravugwaho amarorerwa

23/07/2025
Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

23/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

The good and bad of AI: What the future might hold

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.