Umunyemari rurangiranwa ku Isi, Elon Musk uherutse guterana amagambo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko yicuza kuri bimwe yavuze kuri uyu Mukuru w’Igihugu cy’igihangange.
Guterana amagambo hagati ya Trump na Musk bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, kwagaragaye mu buryo bweruye mu minsi ishize, aho buri umwe yanyuraga ku ruhande agatangaza icyo anenga undi.
Ubu bushyamirane bwazamuwe n’ibyatangajwe n’uyu munyemari wanenze ibyemezo bya Trump bijyanye n’itegeko rishya ryecyeye imisoro, aho yavuze ko ari “amahano adasanzwe akoze.”
Iryo tegeko rikiri mu mushinga, ryitezweho kugabanya imisoro ndetse no kongera ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare cya America, aho uyu mushinga wamaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, ukaba utegerejwe gutorwa na Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America iri kuwusuzuma.
Uyu munyemari nyiri Kompanyi ya Tesla ndetse akaba ari na nyiri urubuga nkoranyambaga rwa X, yahamagariye Abanyamerika kwamagana uyu mushinga w’itegeko, kuko ushobora kuzaganisha mu kangaratete Igihugu cyabo, kikaba cyagira “ihungabana ridasanzwe mu bukungu mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka.”
Uyu mugabo uza ku isonga mu baherwe ku Isi, yagiye atangaza ibitekerezo bigamije kugaragaza Trump nabi imbere y’Abanyamerika, nk’aho yavuze ko uyu munyapolitiki ari muri dosiye zitagiye hanze ku byaha byaregwaga Jeffrey Epstein waregwaga ihohotera rishingiye ku gitsina waje gupfira aho yari afungiye muri 2019.
Mu butumwa Musk yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, yavuze ko yicuza kuri bimwe yatangaje kuri Perezida Trump.
Yagize ati “Ndicuza ku butumwa bumwe natangaje kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Bwageze kure cyane.”
Ubwo ubu bushyamirane bwari bwakajije umurego, umutungo wa Musk wataye agaciro mu buryo budasanzwe ku isoko ry’imari, aho agaciro ka Tesla kari kagabanutseho miliyari 150 USD, ku gipimo cya 14% mu gihe Elon Musk we ubwe gusa umutungo we wari wataje agaciro kuri miliyari 26 USD.
RADIOTV10