Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

radiotv10by radiotv10
11/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyemari rurangiranwa ku Isi, Elon Musk uherutse guterana amagambo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko yicuza kuri bimwe yavuze kuri uyu Mukuru w’Igihugu cy’igihangange.

Guterana amagambo hagati ya Trump na Musk bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka, kwagaragaye mu buryo bweruye mu minsi ishize, aho buri umwe yanyuraga ku ruhande agatangaza icyo anenga undi.

Ubu bushyamirane bwazamuwe n’ibyatangajwe n’uyu munyemari wanenze ibyemezo bya Trump bijyanye n’itegeko rishya ryecyeye imisoro, aho yavuze ko ari “amahano adasanzwe akoze.”

Iryo tegeko rikiri mu mushinga, ryitezweho kugabanya imisoro ndetse no kongera ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare cya America, aho uyu mushinga wamaze kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, ukaba utegerejwe gutorwa na Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America iri kuwusuzuma.

Uyu munyemari nyiri Kompanyi ya Tesla ndetse akaba ari na nyiri urubuga nkoranyambaga rwa X, yahamagariye Abanyamerika kwamagana uyu mushinga w’itegeko, kuko ushobora kuzaganisha mu kangaratete Igihugu cyabo, kikaba cyagira “ihungabana ridasanzwe mu bukungu mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka.”

Uyu mugabo uza ku isonga mu baherwe ku Isi, yagiye atangaza ibitekerezo bigamije kugaragaza Trump nabi imbere y’Abanyamerika, nk’aho yavuze ko uyu munyapolitiki ari muri dosiye zitagiye hanze ku byaha byaregwaga Jeffrey Epstein waregwaga ihohotera rishingiye ku gitsina waje gupfira aho yari afungiye muri 2019.

Mu butumwa Musk yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, yavuze ko yicuza kuri bimwe yatangaje kuri Perezida Trump.

Yagize ati “Ndicuza ku butumwa bumwe natangaje kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Bwageze kure cyane.”

Ubwo ubu bushyamirane bwari bwakajije umurego, umutungo wa Musk wataye agaciro mu buryo budasanzwe ku isoko ry’imari, aho agaciro ka Tesla kari kagabanutseho miliyari 150 USD, ku gipimo cya 14% mu gihe Elon Musk we ubwe gusa umutungo we wari wataje agaciro kuri miliyari 26 USD.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 1 =

Previous Post

Uregwa kuriganya abantu 500 miliyari 13Frw yasobanuriye Urukiko impamvu yifuza kurekurwa n’umusaruro byatanga

Next Post

Herekanywe abasore bakekwaho ibikorwa bitemewe bakoraga biyoberanyije

Related Posts

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa
MU RWANDA

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Herekanywe abasore bakekwaho ibikorwa bitemewe bakoraga biyoberanyije

Herekanywe abasore bakekwaho ibikorwa bitemewe bakoraga biyoberanyije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.