• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran ndetse n’abandi basirikare babiri bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo muri iki Gihugu, bose bari bafite ipeti rya Major General.

Ni nyuma y’igitero kiremereye cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyatangiye mu rukerera rwa none ku wa Gatanu, aho igisirikare cya Israel cyarashe mu bice binyuranye byo mu murwa Miukuru wa Iran.

Mu butumwa igisirikare cya Israel cyanyujije kuri X, cyavuze ko “Ubu turahamya ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Umugaba mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) n’Umugaba Mukuru w’Ibikorwa bya gisirikare by’ubutabazi, bose bakuweho mu bitero bya Israeli byakozwe muri Iran n’Indege z’intambara zirenga 200.”

Aba basirikare batatu bo hejuru bivuganywe na Israel, ni Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Iran, Major General Mohammad Bagheri, hari kandi Major Gen. Hossein Salami wari Umugaba Mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse na Major general Gholam Ali Rashid wari Umugaba Mukuru w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

Igisirikare cya Israel cyakomeje kivuga ko aba basirikare bo hejuru mu gisirikare cya Iran kivuganye, bari bafite intoki zanduye amaraso y’inzikarengane. Kiti “Isi izaba nziza kurushaho batariho.”

Ibi bitero bya Israel kuri Iran byagabwe kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, birimo n’ibyarashe ku bigo bikora ingufu za kirimbuzi muri iki Gihugu, aho Israel ivuga ko igomba kubisenya kuko biyiteye impungenge.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na we wavuze ko Igihugu cye gikomeje gukora akazi gakomeye muri ibi bitero, yavuze ko “byaranduye urutirigongo umugambi wo kwigwizaho imbaraga za kirimbuzi” za Iran.

Benjamin Netanyahu avuga ko Igihugu cya Iran n’uyu mugambi wacyo, bihangayikishije bikomeye Israel, kandi ko idashobora kubyihanganira.

Ni mu Gihe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei we yavuze ko ibi bitero bya Isral yakoze ku Gihugu cye, “yikururiye akaga gakomeye” kandi ko izabona ishyano rizayibaho.

Major General Mohammad Bagheri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran
Major Gen. Hossein Salami wari Umugaba Mukuru wa IRGC
Major general Gholam Ali Rashid wari Umugaba Mukuru w’Ibikorwa by’Ubutabazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Next Post

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.