Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran ndetse n’abandi basirikare babiri bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo muri iki Gihugu, bose bari bafite ipeti rya Major General.
Ni nyuma y’igitero kiremereye cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyatangiye mu rukerera rwa none ku wa Gatanu, aho igisirikare cya Israel cyarashe mu bice binyuranye byo mu murwa Miukuru wa Iran.
Mu butumwa igisirikare cya Israel cyanyujije kuri X, cyavuze ko “Ubu turahamya ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Umugaba mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) n’Umugaba Mukuru w’Ibikorwa bya gisirikare by’ubutabazi, bose bakuweho mu bitero bya Israeli byakozwe muri Iran n’Indege z’intambara zirenga 200.”
Aba basirikare batatu bo hejuru bivuganywe na Israel, ni Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Iran, Major General Mohammad Bagheri, hari kandi Major Gen. Hossein Salami wari Umugaba Mukuru wa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps) ndetse na Major general Gholam Ali Rashid wari Umugaba Mukuru w’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Igisirikare cya Israel cyakomeje kivuga ko aba basirikare bo hejuru mu gisirikare cya Iran kivuganye, bari bafite intoki zanduye amaraso y’inzikarengane. Kiti “Isi izaba nziza kurushaho batariho.”
Ibi bitero bya Israel kuri Iran byagabwe kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, birimo n’ibyarashe ku bigo bikora ingufu za kirimbuzi muri iki Gihugu, aho Israel ivuga ko igomba kubisenya kuko biyiteye impungenge.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na we wavuze ko Igihugu cye gikomeje gukora akazi gakomeye muri ibi bitero, yavuze ko “byaranduye urutirigongo umugambi wo kwigwizaho imbaraga za kirimbuzi” za Iran.
Benjamin Netanyahu avuga ko Igihugu cya Iran n’uyu mugambi wacyo, bihangayikishije bikomeye Israel, kandi ko idashobora kubyihanganira.
Ni mu Gihe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei we yavuze ko ibi bitero bya Isral yakoze ku Gihugu cye, “yikururiye akaga gakomeye” kandi ko izabona ishyano rizayibaho.



RADIOTV10