• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

radiotv10by radiotv10
16/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200
Share on FacebookShare on Twitter

Abari gukora iperereza ku mpanuka y’indege ya Air India iherutse gukora impanuka igahitana abagenzi 241, babashije kubona agasanduku gafata amajwi, biba intambwe itewe mu gutahura icyateye iyi mpanuka.

Amakuru dukesha BBC kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025, avuga ko aka gasanduku kazwi nka Cockpit Voice Recorder (CVR) kabonywe n’abari gukora iperereza kuri iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025 igahitana abagenzi 241 bari bayirimo, hakarokoka umuntu umwe.

Iyi mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner yari yerecyehe i London mu Bwongereza, yahitanye abantu bagera muri 270 barimo bariya 241 bari mu ndege ndetse n’abandi bari hasi aho yaguye.

Aka gasanduku gafata amajwi kabonetse, ni na ko gashobora kuzatuma abakora iperereza bumva amajwi y’umupilote y’ibiganiro yagiranaga n’abari bayoboye uru rugendo kimwe n’andi majwi y’abari bayirimo kimwe no mu nkengero zayo.

Aka gasanduku gafata amajwi kabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ni ingenzi mu gukusanya amakuru ku cyateye iyi mpanuka, byumwihariko kumenya ubutumburuke yari imaze kugeraho, umuvuduko yari iriho, ndetse n’imikorere ya moteri yayo.

Aka gasanduku gafata amajwi kazwi nka CVR kimwe na FDR (Flight Data Recorder), byombi iyo bihuye bibyara agasanduku k’amakuru y’ibanga y’indege kazwi nka “black box”. Ni ingenzi mu iperereza riri gukorwa ku cyateye iyi mpanuka, kazafasha inzobere mu gutahura amakuru y’ibihe bya nyuma by’iyi ndege ndetse n’icyateye iyi mpanuka.

Urwego rushinzwe Iperereza mu by’Impanuka mu Buhindi (AAIB-India’s Aircraft Accident Investigation Bureau) ni rwo ruri mu gukusanya ibimenyetso byo gutahura icyateye iyi mpanuka, aho ruri gufashwa n’amatsinda yaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse no mu Bwongereza.

Kuri iki Cyumweru, abayobozi b’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe umutekano mu by’ingendo NTSB (National Transportation Safety Board) basuye aha habereye impanuka mu Buhindi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “AAIB yatangije iperereza ryimbitse, ndetse na US National Transportation Safety Board (NTSB) iri kurikora babangikanye ku mabwiriza mpuzamahanga kuva habaho impanuka.”

Komisiyo idasanzwe yashyizweho na Guverinoma y’u Buhindi ishinzwe kugenzura impamvu z’iyi mpanuka, biteganyijwe ko iterana kuri uyu wa Mbere mu nama yayo ya mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + nine =

Previous Post

Amakuru yamenyekanye ku modoka y’umunyamakurukazi yari yibwe muri Kigali

Next Post

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Discover Kigali: Top five fun hobbies you must try in this vibrant city

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.