Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe

radiotv10by radiotv10
23/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibakozwa ibyo gusoreshwa bahereye mu myaka itandatu ishize ku cyemezo kimaze umwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko batumva ukuntu bari gusoreshwa ubutaka bwabo bahereye mu mwaka wa 2019 kandi bwarashyizwe mu miturire umwaka ushize wa 2024.

Umwaka ushize Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuguruye igishushanyo mbonera cy’imiturire n’ubutaka. Ubusanzwe ubutaka buhingwaho burenze Hegitare n’uburi mu miturire burasorerwa.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kageze mu Murenge wa Gahengeri, baravuga ko kuva imikoreshereze y’ubutaka muri aka Karere yahinduka n’aho batangiye gusoreshwa ubutaka bwabo bahingagaho ndetse Notariya w’ubutaka ngo akabasaba kwishyura guhera 2019 mu gihe ubu butaka bwabo bwari mu buhinzi.

Uwitwa Muhawenimana ati “Kagezi hari ubuhinzi, mu mwaka wa 2024 batubwira ko ari imiturire. Uyu munsi wa none urimo kugenda wagera kwa Noteri akavuga yuko tugomba gusora duhereye 2019. None se ko iyo miturire ko ije mu myaka ibiri, baraduca ayo mafaranga yose ngo tuzayakure hehe? Niba baraduhaye imiturire ntibakabaye badusoresha kiriya gihe cy’ubuhinzi twari turimo.

Umutesi Jeannette na we yagize ati “Imbogamizi bashyizeho ni iyo misoro. Ese ntabwo badufasha tugahera muri 2024 iyo miturire bayemeje akaba ari bwo twatangira gusora?”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo avuga ko na we atumva uburyo abaturage baba bari gusoreshwa kuva muri 2019 nyamara icyemezo bagenderaho cyarafashwe muri 2024.

Ati “Itegeko ritangira kubahirizwa umunsi ryatoweho, bivuze ko niba mu by’ukuri uburyo nababwiye bakwiye gutangira gusora barabyumvise neza, Igishushanyobonera cyemejwe mu 2024 ari nabwo bagombaga gutangira gusora.”

Umuyobozi Wungiri w’Akarere avuga ko niba Noteri ari kubwira aba baturage umwaka utari wo, agiye gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.

Ntibumva ukuntu basora bahereye muri 2019 kandi icyemezo cyarafashwe 2024

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Kigali: Hafashwe abakekwaho kwihuriza mu gatsiko gakora ubujura bwanakomerekeyemo bamwe

Next Post

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Related Posts

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

IZIHERUKA

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Urugamba rushobora guhindura isura: Iran yateguje America akaga kagiye kuyibaho nyuma yo kuyirasaho ikanigamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.