Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi w’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyekongo bacye batibonamo Perezida Kagame nk’abandi Banyafurika bose
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasabye abantu kudaha agaciro amakuru y’ibihuha akomeje kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga ku buzima bwa Perezida Paul Kagame.

Ni nyuma yuko hakwirakwiye itangazo ry’iricurano ryitiriwe Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryavugaga amakuru y’ibinyoma ku buzima bw’Umukuru w’u Rwanda.

Iri tangazo kandi ryamaganywe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwasabye abantu kwima agaciro iri tangazo kuko amakuru arikubiyemo ari ibinyoma.

Nanone kandi ku mbuga nkoranyambaga z’abasanzwe bavuga nabi u Rwanda banarusebya, hamaze iminsi hacicikana amakuru y’ibinyoma ku buzima bwa Perezida Paul Kagame.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye na Taarifa dukesha aya makuru, yatangaje ko aya makuru akomeje gucicika, ari ibinyoma bidakwiye kwitabwaho.

Yagize ati “Rwose ntimwite kuri aya makuru akomeje gusakazwa n’abanzi. Nta kintu na kimwe cyo guhangayikira cyangwa guhangayikisha.”

Aya makuru y’ibihuha yakomeje kuzamurwa n’aburirira ku kuba Umukuru w’u Rwanda adaheruka kugaragara mu ruhame.

Taarifa ivuga ko amakuru yahawe, yemeza ko Perezida Kagame ari mu biruhuko kandi ko ari ibisanzwe ko afata igihe ntagaragare mu ruhame, byumwihariko mu bihe biza bikurikira ibikorwa bigari bigari byo ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga.

Taarifa ivuga ko umwe mu bo mu muryango w’Umukuru w’u Rwanda yavuzeko “Ni ikiremwamuntu nk’undi muntu wese, ufata ikiruhuko. Nta kidasanzwe cyabaye nta n’igihari giteye impungenge. Perezida ameze neza kandi ari mu kiruhuko gisanzwe. Akomeje kuzuza inshingano uko bikwiye.”

Ibihuha nk’ibi bikomeje kuvugwa ku buzima bwa Perezida Paul Kagame kandi byagiye bizamurwa mu gihe yabaga adaherutse kugaragara mu ruhame, bikarangira bitaye agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Next Post

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.