• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yasubije abakomeje kuzamura amakuru y’ibihuha

radiotv10by radiotv10
24/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi w’u Rwanda yageneye ubutumwa Abanyekongo bacye batibonamo Perezida Kagame nk’abandi Banyafurika bose

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasabye abantu kudaha agaciro amakuru y’ibihuha akomeje kuzamurwa ku mbuga nkoranyambaga ku buzima bwa Perezida Paul Kagame.

Ni nyuma yuko hakwirakwiye itangazo ry’iricurano ryitiriwe Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryavugaga amakuru y’ibinyoma ku buzima bw’Umukuru w’u Rwanda.

Iri tangazo kandi ryamaganywe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwasabye abantu kwima agaciro iri tangazo kuko amakuru arikubiyemo ari ibinyoma.

Nanone kandi ku mbuga nkoranyambaga z’abasanzwe bavuga nabi u Rwanda banarusebya, hamaze iminsi hacicikana amakuru y’ibinyoma ku buzima bwa Perezida Paul Kagame.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye na Taarifa dukesha aya makuru, yatangaje ko aya makuru akomeje gucicika, ari ibinyoma bidakwiye kwitabwaho.

Yagize ati “Rwose ntimwite kuri aya makuru akomeje gusakazwa n’abanzi. Nta kintu na kimwe cyo guhangayikira cyangwa guhangayikisha.”

Aya makuru y’ibihuha yakomeje kuzamurwa n’aburirira ku kuba Umukuru w’u Rwanda adaheruka kugaragara mu ruhame.

Taarifa ivuga ko amakuru yahawe, yemeza ko Perezida Kagame ari mu biruhuko kandi ko ari ibisanzwe ko afata igihe ntagaragare mu ruhame, byumwihariko mu bihe biza bikurikira ibikorwa bigari bigari byo ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga.

Taarifa ivuga ko umwe mu bo mu muryango w’Umukuru w’u Rwanda yavuzeko “Ni ikiremwamuntu nk’undi muntu wese, ufata ikiruhuko. Nta kidasanzwe cyabaye nta n’igihari giteye impungenge. Perezida ameze neza kandi ari mu kiruhuko gisanzwe. Akomeje kuzuza inshingano uko bikwiye.”

Ibihuha nk’ibi bikomeje kuvugwa ku buzima bwa Perezida Paul Kagame kandi byagiye bizamurwa mu gihe yabaga adaherutse kugaragara mu ruhame, bikarangira bitaye agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − thirteen =

Previous Post

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Next Post

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

President Kagame is in good health- Government dispels online rumors

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.