Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu ishoramari, Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Rwanda (RSE) n’Ikigega RNIT Iterambere bateguye ku nshuro ya mbere Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ryabereye muri Kigali Convention Centre.
Iki gikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri baturutse mu gihugu hose, abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bose bagamije kongerera urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi bwo kwinjira mu isoko ry’imari nk’abashoramari.
Iri huriro ryasojwe n’irushanwa Capital Market University Challenge, aho abanyeshuri berekanye ubumenyi bafite ku isoko ry’imari banyuze mu bibazo n’ibiganiro by’ubusesenguzi. Mu banyeshuri 571 bitabiriye, barindwi babashije kugera mu cyiciro cya nyuma, batanu muri bo bahembwa imigabane mu masosiyete acuruza imigabane ku isoko, naho Didier Abimana Rutazuyaza yegukana igihembo cy’uwabaye uwa mbere kirimo imigabane ifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Bwana Thapelo Tsheole yashimangiye ko iyi gahunda itanga umusaruro ugaragara mu buzima bw’urubyiruko.
Yagize ati: “Binyuze mu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu, amarushanwa y’ubusesenguzi no kwimenyereza akazi, twereka urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’uruhare bagira mu bukungu bw’igihugu.”
Kuri iyi nshuro, gahunda yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 2,700, barimo 571 bagiye mu marushanwa nyirizina, biyongera ku bandi basaga 10,000 bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yavuze ko Leta izakomeza kongerera urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry’imari n’imigabane ndetse no gushora imari.
Ati: “Ni ingenzi cyane no urubyiruko rukomeza kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, ndetse turashishikariza urubyiruko rwo mu ngeri zitandukanye gukomeza kugana iri soko ry’imari n’imigabane nk’abashoramari.”
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba yasabye urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri kare.
Yagize ati: “Kwiyemeza gushora imari mu isoko ry’imigabane bivana umuntu mu rwego rw’abaguzi bikamushyira mu rwego rw’abafite uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu ndetse n’abashoramari.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Brave Ngabo Olivier yashimangiye ko ishoramari rifite uruhare rukomeye mu kwigira k’umuntu no guteza imbere igihugu. Ati: “Iyo urubyiruko rushora imari rushyiraho umusingi wo kwigira no gutera imbere igihugu.”
Umwe mu begukanye intsinzi ku rwego rw’intara, Edwin Chancelin Nahimana wo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iri rushanwa ryaberetse amahirwe atandukanye isoko ry’imari ritanga, bityo bafata icyemezo cyo gutangira gushora imari mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane 2025 ryagaragaje ubushake bukomeye bw’u Rwanda bwo gukomeza guha urubyiruko ubumenyi mu kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu.





RADIOTV10