Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro yazo, no gutuma ritagaragara cyane nk’uko iryari ririho ryari rimeze.
Ni nyuma yuko kuva mu ntangiro z’uku kwezi, impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda yagaragayeho impinduka ku ibendera riba riri ku kaboko k’ibumoso.
Iri bendera ry’u Rwanda, rigaragara mu mabara asanzwe yaryo, ariko yijimye, bitandukanye n’uko byari bisanzwe, kuko iryari risanzweho ryagaragaraga mu mabara yerurutse.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga; yatangaje ko impinduka zakozwe ku mpuzankano ya RDF, ari kuri iri bendera gusa, aho ryashyizwe mu mabara yijimye. Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye. Ntakindi.”
Yakomeje agaragaza impamvu, ko ari “ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga.”
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko “Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira camouflage [kuba ikintu kitagaragara cyane].”
Muri 2015, Ingabo z’u Rwanda zari zahinduye impuzankano zazo, aho abasirikare bahawe iyo mu bwoko butatu, yambarwa bitewe n’ibikorwa baba barimo, irimo iyo mu kazi ko mu biro, iyo hanze y’ibiro n’iyo birori.
Mu ntangiro za 2023 kandi Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwakoze impinduka ku miterere y’amwe mu mapeti, kuva ku yo ku rwego rwo hasi kugera ku Bofisiye bato, nk’urugero aho ku yari asanzwe ari udasharu tugonze, yashyizweho akamenyetso gasa nk’umutemere.
Icyo gihe kandi amapeti yatangiye kujya yambarwa mu gituza aho kuba ku ntugu, bikorwa mu bihe runaka, aho na byo byakozwe hagamijwe ibizwi nka camouflage kuko aya mapeti yambawe mu gituza adahita yigaragaza nk’uko biba bimeze iyo yambawe ku ntugu.


RADIOTV10