Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi n’iza rutura, mu rwego rwo kongerera imbaraga abari ku rugamba bahanganyemo.
Iyi mpuruza ikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 06 Nyakanga 2025.
Muri iri tangazo, Kanyuka yatangiye avuga ko iri Huriro AFC/M23 ryifuza kumenyesha Abanyagihugu ba Congo ndetse n’Umuryango mpuzamahanga ko “hakomeje koherezwa ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro bikorwa n’ubutegetsi budashoboye bwa Kinshasa ku rugamba.”
AFC/M23 ikomeza ivuga kandi ko ari na ko biri gukorwa ku zindi mpande zifasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’Igisirikare cy’u Burundi, na cyo gikomeje kohereza impunda ziremereye mu bice bituwe n’abaturage benshi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka akagira ati “Iki cyemezo cy’ubugome ndengakamere, kigize ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Ni mu gihe iri Huriro AFC/M23 ryari rikomeje kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri kubera i Doha muri Qatar, aho ubutegetsi bwa Kinshasa buherutse gutangaza ko bukiri gusuzuma ibyasabwe n’iri huriro bahanganye.
Kanyuka avuga ko iri yoherezwa ry’abasirikare n’intwaro ribangamiye cyane, iby’ibi biganiro bishyizwe imbere n’iri Huriro kuko ari byo ribona nk’inzira ikwiye gutanga umuti w’ibibazo.
Ayti “Binyuze muri ibi bikorwa biteye impungenge, ubutegetsi bwa Kinshasa buri kurogoya mu buryo butaziguye iyi nzira ya Dipolomasi y’ingenzi mu gushaka umuti w’ibibazo.”
Kanyuka uvuga ko nubwo ubutegetsi bwa Congo bwakomeje kwinangira kubahiriza ibyo bwasabwe, mu gihe iri Huriro AFC/M23 ryo rikomeza kubahiriza ibyo risabwa, yatangaje ko kugeza n’ubu ribona ko inzira yonyine ikwiye kuzana umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro.
RADIOTV10