Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

radiotv10by radiotv10
08/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC i Washington, ariko gicagase, kuko iki Gihugu gikomeje kuzana intwaro za rutura mu burasirazuba bwacyo ndetse cyanazanye abandi bacancuro.

Ibi byose biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidateye kabiri iki Gihugu gishyize umukono ku masezerano y’Amahoro n’u Rwanda, yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko icyizere u Rwanda rufite kituzuye “kubera impamvu ebyiri: aya masezerano ntabwo ari aya mbere ya Guverinoma y’u Rwanda na Congo, cyangwa se n’izindi mpande muri iyi myaka 25 ishize kubera ko hari amasezerano ageze nko ku icumi yashyizweho umukono kuva mu 1999 kandi hafi ya yose ntabwo yubahirijwe na Leta ya Congo.”

Minisitiri Nduhungirehe akomeza agaragaza indi mpungenge u Rwanda rufite, ishingiye ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko bugishyize imbere inzira y’intambara.

Ati “Guverinoma ya Congo tuzi ko kuri terrain hariya mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuzana intwaro, utu tudege twirwara bita attack drones, ibifaru bikiza bagitumiza mu Bihugu bya Asia, ndetse hakaba n’abandi bacancuro baje […] ubu noneho haje abandi bacancuro baturutse mu Gihugu cya Colombia.”

Akomeza agira ati “Ibyo tubona mu burasirazuba bwa Congo bikaba bidahuye n’icyizere ndetse n’ibiganiro tugirana na Congo i Washington, ibyo rero bikaba biduha icyizere wenda ko hari umuhuza wabishyizemo ingufu ari we Leta Zunze Ubumwe za America hakaba noneho hari no kuba aya masezerano noneho yafashe ibibazo bitandukanye harimo n’ibiganiro bya Doha bitari bihari mu biganiro bya mbere bya Luanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko nubwo izo mpungenge zose zihari ariko bizeye ko Leta Zunze Ubumwe za America nk’Igihugu cyiyemeje kuba umuhuza muri ibi bibazo, kizabishyiramo ingufu nk’uko gisanzwe ari n’Igihugu gikomeye, ku buryo DRC yazubahiriza ibyo yiyemeje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

Next Post

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.