Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC i Washington, ariko gicagase, kuko iki Gihugu gikomeje kuzana intwaro za rutura mu burasirazuba bwacyo ndetse cyanazanye abandi bacancuro.
Ibi byose biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidateye kabiri iki Gihugu gishyize umukono ku masezerano y’Amahoro n’u Rwanda, yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko icyizere u Rwanda rufite kituzuye “kubera impamvu ebyiri: aya masezerano ntabwo ari aya mbere ya Guverinoma y’u Rwanda na Congo, cyangwa se n’izindi mpande muri iyi myaka 25 ishize kubera ko hari amasezerano ageze nko ku icumi yashyizweho umukono kuva mu 1999 kandi hafi ya yose ntabwo yubahirijwe na Leta ya Congo.”
Minisitiri Nduhungirehe akomeza agaragaza indi mpungenge u Rwanda rufite, ishingiye ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko bugishyize imbere inzira y’intambara.
Ati “Guverinoma ya Congo tuzi ko kuri terrain hariya mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuzana intwaro, utu tudege twirwara bita attack drones, ibifaru bikiza bagitumiza mu Bihugu bya Asia, ndetse hakaba n’abandi bacancuro baje […] ubu noneho haje abandi bacancuro baturutse mu Gihugu cya Colombia.”
Akomeza agira ati “Ibyo tubona mu burasirazuba bwa Congo bikaba bidahuye n’icyizere ndetse n’ibiganiro tugirana na Congo i Washington, ibyo rero bikaba biduha icyizere wenda ko hari umuhuza wabishyizemo ingufu ari we Leta Zunze Ubumwe za America hakaba noneho hari no kuba aya masezerano noneho yafashe ibibazo bitandukanye harimo n’ibiganiro bya Doha bitari bihari mu biganiro bya mbere bya Luanda.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane avuga ko nubwo izo mpungenge zose zihari ariko bizeye ko Leta Zunze Ubumwe za America nk’Igihugu cyiyemeje kuba umuhuza muri ibi bibazo, kizabishyiramo ingufu nk’uko gisanzwe ari n’Igihugu gikomeye, ku buryo DRC yazubahiriza ibyo yiyemeje.
RADIOTV10