Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye yo kubakisha, ariko bagatungurwa no kumva ko Akarere gashaka kuhaha undi mushoramari, ibyo bo bita itonesha, bagasaba ko bihagarikwa kuko abaturage bose bareshya.
Aba abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari, bavuga ko bamaze imyaka itandatu bakorera muri ubwo butaka ubucukuzi bw’amabuye yo kubakisha bari baratijwe na Leta, baranateye ibiti ku nkengero zabwo.
Aba baturage banashinze Koperative bise CARIKIREHE, bavuga ko buri wese yagiye afata ahantu he akahakorera, ariko ko bamwe batangiye guhagarikwa gukoreramo.
Uwitwa Bizimana Jean Pierre yagize ati “Aha mpakoreye imyaka itandatu, ejobundi ku italiki ya 16 z’ukwezi kwa gatandatu icyangombwa cyanjye cyararangiye bahise bampagarika bahagarika n’imodoka kuza hano ngo ntizizongere kuzamo.”
Nigena Ismael avuga ko hari umushoramari waburanye n’ubuyobozi bw’Akarere, akabutsinda, none akaba agiye guhabwa ubu butaka bakoreragamo.
Ati “Baraza barapima bavuga ko ubutaka ari ubwa Leta ariko tukaba tubufiteho ibiti. Tukibaza ese niba baje kumuha ubutaka bwabo bwa Leta tukaba tubufiteho ibiti ko natwe byari bidufitiye umumaro kandi uwo umuntu bashaka kuhaha afite uburenganzira nk’ubwo dufite baza kumuha mu butaka dufitemo ibikorwa gute? Nta muturage uruta undi imbere y’amategeko.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye kandi ko bagiye kugikurikirana kugira ngo kibonerwe umuti.
Yagize ati “Nanjye ubwanjye nagiyeyo ndahasura ndeba ibirimo n’ubu ndateganya muri ki cyumweru gusubirayo. Ibyo byose tuzabireba, igikuru cyo navuze ni ubutaka bwa Leta kandi hari icyo buba bwagenewe gukora, ariko ni na yo nzira turimo ducamo kugira ngo dukemure ibibazo by’abaturage bose.”
Aba baturage bakorera muri ubu butaka buri mu Mudugudu wa Karembo mu Kagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari, bavuga ko ntacyo Leta yabasabye kubukoreramo ngo kibananire, ku buryo byashingirwaho babwakwa.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10