Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

radiotv10by radiotv10
09/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye yo kubakisha, ariko bagatungurwa no kumva ko Akarere gashaka kuhaha undi mushoramari, ibyo bo bita itonesha, bagasaba ko bihagarikwa kuko abaturage bose bareshya.

Aba abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari, bavuga ko bamaze imyaka itandatu bakorera muri ubwo butaka ubucukuzi bw’amabuye yo kubakisha bari baratijwe na Leta, baranateye ibiti ku nkengero zabwo.

Aba baturage banashinze Koperative bise CARIKIREHE, bavuga ko buri wese yagiye afata ahantu he akahakorera, ariko ko bamwe batangiye guhagarikwa gukoreramo.

Uwitwa Bizimana Jean Pierre yagize ati “Aha mpakoreye imyaka itandatu, ejobundi ku italiki ya 16 z’ukwezi kwa gatandatu icyangombwa cyanjye cyararangiye bahise bampagarika bahagarika n’imodoka kuza hano ngo ntizizongere kuzamo.”

Nigena Ismael avuga ko hari umushoramari waburanye n’ubuyobozi bw’Akarere, akabutsinda, none akaba agiye guhabwa ubu butaka bakoreragamo.

Ati “Baraza barapima bavuga ko ubutaka ari ubwa Leta ariko tukaba tubufiteho ibiti. Tukibaza ese niba baje kumuha ubutaka bwabo bwa Leta tukaba tubufiteho ibiti ko natwe byari bidufitiye umumaro kandi uwo umuntu bashaka kuhaha afite uburenganzira nk’ubwo dufite baza kumuha mu butaka dufitemo ibikorwa gute? Nta muturage uruta undi imbere y’amategeko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo bakimenye kandi ko bagiye kugikurikirana kugira ngo kibonerwe umuti.

Yagize ati “Nanjye ubwanjye nagiyeyo ndahasura ndeba ibirimo n’ubu ndateganya muri ki cyumweru gusubirayo. Ibyo byose tuzabireba, igikuru cyo navuze ni ubutaka bwa Leta kandi hari icyo buba bwagenewe gukora, ariko ni na yo nzira turimo ducamo kugira ngo dukemure ibibazo by’abaturage bose.”

Aba baturage bakorera muri ubu butaka buri mu Mudugudu wa Karembo mu Kagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari, bavuga ko ntacyo Leta yabasabye kubukoreramo ngo kibananire, ku buryo byashingirwaho babwakwa.

Bizimana Jean Pierre avuga ko ari gukurwa mu butaka amaze imyaka itandatu akoreramo
Nigena Ismael na we ntabyumva
Ubutaka bakoreragamo ibikorwa byo gucukura amabuye yubakishwa
Bavuga ko ubuyobozi bukwiye guca inkoni izamba

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 1 =

Previous Post

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Next Post

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Related Posts

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

by radiotv10
09/07/2025
0

HOME POINT, one of Rwanda’s most trusted electronics and home appliance retailers, has opened a new branch in Kicukiro, Kigali,...

Kigali: Abagabo batatu baguwe gitumo mu ijoro bari mu bikorwa bitemewe

Kigali: Abagabo batatu baguwe gitumo mu ijoro bari mu bikorwa bitemewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho bari gutekera kanyanga mu rugo rw’umwe muri bo ruherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere...

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

IZIHERUKA

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market
MU RWANDA

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

by radiotv10
09/07/2025
0

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

09/07/2025
Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

09/07/2025
Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

09/07/2025
Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

09/07/2025
Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

09/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

HOME POINT Expands to Kicukiro, Marking 15 Years of Excellence in Rwanda’s Electronics Market

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.