Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’abajura badatinya no kubasanga mu nzu babanje kuzicukura, nyamara ngo igihe babafashe bakabashyikiriza inzego, zihita zibarekura, nyamara barababujije kwihanira.
Aba baturage bo mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko aba bajura bishora mu mirima yabo bakabiba imyaka bihingiye, ndetse bakabiba n’amatungo, kandi ko biri gufata intera yo hejuru.
Nsanzumuhire Sostene ati “Bimeze nk’amashitani yavuye ikuzimu ku buryo twabuze n’aho duhungira kuko ntawe ucyorora, nta nzu ikigira urugi ruzima, ntawe ucyorora ingurube, inkoko, ihene zarashize n’inka zarashize.”
Murekatete na we ati “Baza gutobora inzu uyiryamyemo cyangwa waba ufite n’itungo mu kiraro ukabyuka ugasanga barijyanye.”
Uretse ubwo bujura bavuga ko buri ku rwego rwo hejuru, abatuye muri aka gace bagaragaza ko hari n’abagirirwa nabi n’aba bajura. Itangishaka Philemon amaze amezi abiri atemwe n’abo bajura ubwo yari agiye kurinda ibishyimbo bye.
Ati “Nasanze bari kunyiba mbatesheje barantema kubera ko inaha utarinze imyaka yawe ntacyo wabona kuko n’ikawa bagusangamo uri gusoroma akaba ari wowe wiruka ku manywa y’ihangu.”
Bavuga ko ikibabaje ari uko aba bajura n’abafashwe badahanwa uko bikwiye, nyamara ubuyobozi bwarababujije kujya bihanira.
Nsanzumuhire Sostene ati “Iyo tubijyanye tumera nk’abagiye kumena ivu kuko kiza kigugurikiye kandi twasabye ngo byibura icyo dufashe tujye tucyica barabyanga kandi twabibashyikiriza ntibabiduhanire none mudusabire bajye babihana by’intangarugero n’ibindi birebereho.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana impamvu abo bajura badahanwa kandi bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo abaturage n’ibyabo birusheho gutekana.
Ati “Ni ukureba impamvu babishyikiriza ubuyobozi ntibugire icyo bukora maze tumenye uko byagenze kuko ni inshingano zacu nk’ubuyobozi gufatanya n’inzego bireba mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko by’umwihariko turinda umutekano wabo n’ibyabo.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko ibibazo nk’ibi bijyanye n’umutekano bitakemuka mu gihe hatabayeho ubufatanye n’abaturage ariko ko bigenda bikemurwa buhoro buhoro dore ko ingingo y’umutekano w’ibintu n’abantu iri mu byagarutsweho na raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB yasohotse umwaka ushize wa 2024, ku nshuro yayo ya 11, ikagaragaza ko urwego rw’umutekano rwizewe n’abaturage kuri 93,82% kandi umutekano w’ibintu ukaza ku kigero cya 87,51% bivuye kuri 69,80% byariho muri 2023.



Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10