• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana

radiotv10by radiotv10
17/07/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Bwa mbere Barack Obama n’umugore we Michelle bari kumwe bavuze ku bihuha byo gutandukana
Share on FacebookShare on Twitter

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we Michelle Obama, bari kumwe mu kiganiro, bamaganiye kure ibihuha bimaze igihe bicicikana ko batandukanye, umwe avuga ko nta na rimwe yigeze atekereza gusiga undi.

Ni ikiganiro cyakozwe mu buryo bwa podcast cyarimo Michelle Obama ari kumwe na musaza wa Craig Robinson, ndetse na Barack Obama, cyagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025.

Ubwo Barack Obama waje asanga umugore we na Craig Robinson baganira, uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America yabanje kuramukanya n’umugore we basomana ku itama.

Uyu munyapolitiki wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America uzi no gutebya, yatangiye avuga ati “arongeye arangaruye [avuga ko umugore we atumye aza mu kiganiro IMO].”

Ibihuha bya gatanya yavuzwe hagati ya Barack na Michelle Obama, byazamutse aba bombi, bari bamaze igihe batagaragara mu ruhame bari kumwe, aho buri umwe yagaragaraga ukwe byumwihariko mu irahira rya Perezida Donald Trump ryabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho Barack Obama yagaragaye wenyine atari kumwe n’umugore we.

Robinson musaza wa Michelle, ubwo yabahaga ikaze muri iki kiganiro, yagize ati “Ni iby’agaciro kubakira mwembe mu cyumba kimwe muri kumwe.” Michelle na we ahita agira ati “Nari mbizi, kuko iyo tutari kumwe, abantu bakeka ko twatandukanye.”

Robinson yabasubiriyemo inkuru y’umugore wigeze kumutangira ku kibuga cy’indege akamubaza iby’urushako rw’aba bombi (Barack na Michelle Obama). Aho uyu mugore yamubajije agira ati “Yakoze iki? [avuga Barack Obama].”

Barack Obama na we yagize ati “Ibyo ni ibintu nkumbuye. Ariko nanjye ubwanjye sinzi uko ibyo bintu biba bimeze, hanyuma umuntu nanjye akabinganirizaho, nkasa nkumubaza nti ‘ariko ibyo uvuga ni ibiki?’”

Michelle Obama na we yakomeje agira ati “Nta na rimwe mu rushako rwacu nigeze ntekereza gusiga umugabo wanjye. yego twagiye tunyura mu bihe bikomeye ariko nanone twagiye tugira ibihe byinshi bishimishije, tugenda twiga byinshi hamwe, kandi byatumye nkomera kurushaho kubera umugabo twashyingiranywe.”

Michelle Obama kandi yavuze ko icyatumye atitabira ibirori by’irahira rya Perezida Trump, ari ibyo bihuha byari bikomeje kubavugwaho.

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 44, we n’umugore we Michelle Obama, bashyingiranywe mu 1992, ubu bafitanye abana babiri bombi b’abakobwa; Malia na Sasha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 13 =

Previous Post

Gatabazi yagarutse, Maj.Gen.(Rtd)Jacques Nziza na Amb.Karega bahabwa inshingano-Menya abayobozi bashyizwe mu myanya

Next Post

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Perezida Kagame yasimbuje Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi

Gatabazi wari umaze imyaka itatu nta nshingano yageneye ubutumwa Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.