Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.
Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Saraya Hakuziyaremye ubwo hasozwaga ubukamnguramba bw’amezi arindwi mu Turere tune twahereweho mu gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga muri Serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.
Ubushakashatsi bwa karindwi buheruka ku mibereho y’ingo bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishanibare, bwagaragaje ko 8% by’abaturage b’Akarere ka Ngoma batarasobanukirwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari. Ni umubare wiganjemo abagore nk’uko byagaragajwe ko hari icyuho kinini mu imikoreshereze y’ikoranabuhanga hagati y’umugore n’umugabo.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ingo zifite smartphone mu Karere ka Ngoma zingana na 25,1 %.
Banki Nkuru y’u Rwanda ku bufatanye Mobile Money, hashyizweho gahunda yo guhugura abagore ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari hifashishijwe telefoni.
Kayitaramirwa Claudine yemeza ko aya mahugurwa ku ikoranabuhanga muri serivisi z’imari yabafashije nubwo ngo hakiri imbogamizi z’uko bose bataragerwaho na telefoni zo kwifashisha.
Yagize ati “Byamfashije kumva ko amafaranga najya nyabika kuri Mobile Money, numva biramfashije cyane, kuko nayabikaga mu ntoki cyangwa mu rugo nkayasesagura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ashishikariza abagore gukoresha amatsinda basanzwe bakoreramo yo kwizigamira kugira ngo abadafite Smartphone babashe kuzibona, ari na ko bakoresha konti zabo ziri mu bigo by’imari bifashishije telefoni.
Ati “Icya mbere ni uguhindura imyumvire ni cyo gikomeye, kuko iyo umugore abonye umugabo afite telefoni we yumva ntacyo bimubwiye, akavuga ati ‘nzatira’. Nubundi basanzwe baba mu matsinda mato mato yo kwizigamira, ya myumvire ihindutse izakumvisha ko mu by’ingenzi ukeneye na telefoni igomba kubamo kugira ngo ubashe kuyikoresha mu ikoranabuhanga uzigama, uguza ni uko ugomba kuba uyifite icyo ni cyo dusaba abagore.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko iyi gahunda izakomereza mu tundi Turere ariko izanagera ku rubyiruko mu rwego kurushaho gukoresha serivisi z’imari.
Ati “Nubwo tuvuga ko dusoje uyu mushinga nka Banki Nkuru y’u Rwanda, ni igikorwa kigiye gukomeza kugira ngo ntihagire umugore usubira inyuma mu kugezwaho serivisi z’imari. Ikindi twanasabwe ni uko uyu mushinga twagura ukagera no ku rubyiruko kuko na bo byagiye bigaragara ko rrubyiruko rutagera kuri serivisi z’imari ku buryo bukwiye.”
Mu mezi arindwi iyi gahunda yo guhugura abagore mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari itangijwe mu Turere twa Nyamasheke, Rulindo, Nyaruguru na Ngoma, aka Ngoma ni ko kabaye aka mbere mu guhugura umubare munini w’Abagore, aho kahuguye abagera ku bihumbi 16, mu gihe mu Turere uko ari tune hahuguwe ababarirwa mu bihumbi 36.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10