Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

radiotv10by radiotv10
18/07/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki.

Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo guteza imvururu, icyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2025, Ubushunjacyaha bwasabiye uregwa gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko uyu munyapolitiki wahoze mu rindi shyaka yashinze ryari rizwi nka FDU-Inkingi, ryari ryinjiye mu mikoranire n’imitwe ihungabanya umutekano irimo P5, RNC ndetse na RUD-Urunana.

Bwavuze ko ubwo iyo migambi yatahurwaga, ari bwo yashinze ririya shyaka DALFA-Umurinzi na ryo ryakomeje imigambi mibi, buvuga ko uyu munyapolitiki we ubwe yakoranaga n’abandi bantu barimo abaregwa mu rubanza rw’abantu icyenda bakekwaho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intwaro, ndetse ko yateraga inkunga ibikorwa byabo birimo amahugurwa bahabwaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yategetse uwitwa Mimi gukora ikiganiro kuri YouTube Channel yitwa Umubavu TV y’umunyamakuru Nsengimana Theoneste uregwa muri ruriya rubanza, aho yatangiyemo amakuru y’ibihuha ko hari abantu bicwa ngo abandi bagafungwa kandi ntacyo bakoze.

Mu bindi bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha busabira Ingabire gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko hari ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Munyabugingo Gaston wavuze ko uyu munyapolitiki yashishikarizaga abantu gukora imyigaragambyo.

Ingabire Victoire wahakanye ibyaha ashinjwa, yavuze ko amahugurwa yahawe bariya bantu bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi, nta ruhare yayagizemo, ndetse ko atari anayazi.

Ku byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha ko uregwa aramutse adafunzwe by’agateganyo ashobora gutoroka ubutabera, yavuze ko adashobora kubikora, aho yari yagize ati “Aho kuba hanze nahitamo kwibera muri gereza.”

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rupfundikira urubanza ku ifungwa ry’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu rwasomye icyemezo cyarwo, rwanzura ko uregwa akurikiranwa afunzwe, kuko ibyagaragajwe ko byagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyo aregwa.

Urukiko rwavuze ko uregwa aramutse arekuwe yabangamira iperereza rikiri gukorwa, cyangwa agatoroka ubutabera, bityo ko agomba gukurikiranwa afungiye mu Igororero rya Nyarugenge.

Ingabire Victoire yatawe muri yombi tariki 19 Kamena 2025,  nyuma y’imyaka irindwi afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yarekuwe muri Nzeri 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Related Posts

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

Building a strong career foundation: A guide for Rwandan youth

by radiotv10
18/07/2025
0

In today’s fast-changing world, choosing and growing a career is more than just getting a job. It's about building a...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.