Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon

radiotv10by radiotv10
12/12/2021
in SIPORO
0
Samuel Eto’o yatorewe kuyobora ruhago ya Cameroon
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyabigwi muri ruhago y’iki gihugu, Samuel Eto’o yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ahigitse Seidou Mbombo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021, nibwo Eto’o yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun mu gihe cy’imyaka ine iri imbere , ku bwiganze bw’amajwi ugereranyije na Seidou bari bahanganye.

Eto’o wegukanye ibihembo 4 by’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika, yegukanye intsinzi ahigitse Seidou Mbombo Njoya wari usanzwe ayobora ruhago ya Cameroun ndetse akaba ari na Visi Perezida wa kane w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Uyu munyabigwi wahataniraga uyu mwanya ku nshuro ya Karindwi, eshanu muri zo yakuragamo kandidatire ku munsi w’amatora.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko yasezeranyije abanya-Cameoun impinduka zigamije iterambere rya ruhago muri iki gihugo.

Yagize ati”Tugomba gushyira mu nshingano abanyamupira. Tugomba gufata iya mbere tukamenya neza niba abakinnye umupira hari icyo badufasha mu kugera ku ntego dushaka kugeraho”.

Eto’o wakiniye Barcelona na Inter Milan yasezeranyije abanya-Cameroun kubaka stade 10 mu myaka 4 yatorewe.

Yagize ati”Namaze kuvugana n’abashoramari bazadufasha kugera ku ntego twiyemeje kandi bizakorwa”.

Eto’o yari ashyigikiwe cyane n’abanya-Cameroun bose bifuza kubona igishya azazana muri ruhago yabo, nk’uko yafashije igihugu cye ubwo yari umukinnyi.

Eto’o atorewe kuyobora ruhago ya Cameroun mu gihe iki gihugu cyitegura kwakira igikombe cya Afurika kizahabera mu ntangiriro za 2022.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Perezida Kagame yarebeye hamwe umukino wa Arsenal na Maxwell Gomera

Next Post

APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

Related Posts

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

by radiotv10
04/09/2025
0

Amahoro Stadium has been ranked seventh on the list of the top ten best stadiums in Africa, a ranking led...

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Sitade Amahoro yaje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’icumi za mbere nziza ku Mugabane wa Afurika, ruyobowe n’iyo muri...

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze muri Nigeria, kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’iki Gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe...

IZIHERUKA

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi
MU RWANDA

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi

by radiotv10
05/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

05/09/2025
Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

04/09/2025
Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

APR yatsinze Bugesera FC mu gihe AS Kigali byayisabye iminota 112 kugira ngo yishyure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.