Uganda yashyizeho abahagarariye iki Gihugu mu bindi Bihugu binyuranye birimo u Rwanda rwashyiriweho Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke uherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Aba bahagarariye Uganda mu bihugu bitandukanye, bashyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021.
Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke wahawe inshingano zo kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ni umwe mu basirikare bakomeye bagiye bahabwa inshingano zikomeye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke asimbuye Oliver Wonekha uherutse koherezwa guhagararira Uganda mu Bushinwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yagize Col (Rtd) Joseph Rutabana Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari kuri uyu mwanya.
Col Joseph Rutabana ubu uhagarariye u Rwanda muri Uganda, mbere yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
U Rwanda na Uganda bigiye kuzuza Imyaka ine bifitanye ibibazo byagize ingaruka ku batuye ibi bihugu byombi kuko kuva muri Gashyantare 2019 ubwo Abanyarwanda bajyaga muri kiriya Gihugu bakagirirwa nabi.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ibimenyetso ko Uganda itera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda mu gihe Uganda na yo yakunze gushinja u Rwanda kwivanga mu miyoborere yayo.
RADIOTV10