Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

radiotv10by radiotv10
25/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, azafatwa kandi agahita ahabwa igihano gikomeye.

Uyu musirikare ufite ijambo mu karere k’Ibiyaga Bigari, yatangaje ibi mu gihe abarwanyi b’Umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavugwaho gukomeza kugaba ibitero kuri bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ubu butumwa buburira abakorana na FDLR abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze kunyuzaho ibitekerezo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagize ati “Buri wese ufitanye isano na FDLR azafatwa kandi ahite arasirwa aho.”

General Muhoozi ni kenshi yakunze gusaba abahohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi kubihagarika, kuko adashobora kwihanganira iyi ngengabitekerezo yibasira, abo avuga ko bafitanye isano.

Uyu musirikare kandi mu butumwa yanyujije kuri X, yongeye gusubiramo ubu butumwa ko adashobora kwihanganira abakomeje kugirira nabi abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati “Kwica ubwoko bw’amaraso yaba Umuhima cyangwa Umututsi ni icyaha, kandi bazabiryozwa.”

Amasezerano Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyanye n’iy’u Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize i Washington DC, asaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kwitandukanya n’uyu mutwe wa FDLR ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Aya masezerano kandi agena ko DRC n’u Rwanda bazakorana muri gahunda yo kurandura uyu mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − one =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Next Post

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy'Abarabu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.