Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo ugaburira inganda zitunganya amazi akoreshwa n’abatuye Umujyi wa Kigali, inavuga ikiri gukorwa ngo iki kibazo kigabanuke.
Mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi humvikana ibura ry’amazi, aho bamwe bavuga ko hari n’abashobora kumara ibyumweru bibiri batazi uko amazi ya WASAC asa.
Dr Jimmy Gasore wasuye Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ku mugezi wa Nyabarongo, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gusuzuma imiterere y’iki kibazo cyakajije uburemere.
Avuga ko n’ubusanzwe mu bihe by’impeshyi amazi agabanuka bitewe no kuba ingano y’akoreshwa muri ibyo bihe yiyongera kubera ababa bayakeneye mu bikorwa binyuranye.
Ati “Abantu badasanzwe buhira ubusitani, baruhira; abasanzwe bafite amazi y’imvura bifashisha mu masuku ntibakiyafite, ariko iyi mpeshyi byakabije cyane.”
Dr Jimmy Gasore avuga ko uretse kuba ingano y’amazi akenerwa yariyongereye, ariko haniyongeraho n’ikibazo cyo kuba aho aturuka kugira ngo ajye gutunganywa, na ho yagabanutse.
Ati “Twabonye ko mu by’ukuri ikibazo gikomeye ari igabanuka ry’amazi y’uyu mugezi wa Nyabarongo kandi inganda zombi yaba urwa Kanzenze, ndetse n’urwo mu Nzove, ni ho zikomora amazi.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo wagaragaje aho Umugezi wa Nyabarongo uba ugera no mu bihe by’izuba, yavuze ko igabanuka ry’amazi yawo muri iyi Mpeshyi ryakabije.
Ati “Amazi yaragabanutse cyane. Ni ikibazo kiduhangayikishije ariko kandi Leta irimo irashaka ibisubizo birambye byo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu.”
Dr Jimmy Gasore avuga ko kimwe mu bikorwa bitegerejwemo ibisubizo, ari Uruganda rwa Karenge ruzagaburira amazi mu mujyi wa Rwamagana n’uwa Kigali.
Avuga ko uru ruganda rwa Karenge ruzaboneka mu myaka ibiri iri imbere, ariko ko hagati aho hanategerejwe kongerera ubushobozi urwa Nzove.
Ati “Ubu rushobora kuduha metero kibe ibihumbi mirongo inani (80 000 m³) tuzarwongerera ubushobozi rugero ku bihumbi 120.”
Ahumuriza Abanyakigali bashobora kumva ko iyo myaka ibiri ari myinshi, akavuga ko ikigiye gushyirwamo ingufu cyanatangiye gushyirwa mu bikorwa, ari ugusaranganya amazi ahari.
Ati “Uburyo bikorwa mu Mujyi wa Kigali, ntabwo ubona bisaranganyije neza, hari ababona amazi buri munsi agashobora kuhira ubusitani bwe, hari n’umuntu umara ibyumweru bibiri atabonye amazi. Twashyizeho itsinda rijya mu baturage rikiga neza uko imiyoboro yacu iteye, ku buryo tuvuga ngo amazi ahari asaranganywe byibuze buri wese agire igihe abonera amazi kandi akimenyeshwe.”
Dr Jimmy Gasore avuga ko ubu bugenzuzi buriho bukorwa, buzatuma nibura abaturage bamenya gahunda y’igihe babonera amazi, ndetse babasha no gushyiraho uburyo bubabereye bwatuma bayakoresha neza bitewe n’ayo bavomye igihe yaje.
RADIOTV10