Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu.
Iki cyemezo cya Tanzania kivuga ko abaturage ba Tanzania ari bo bonyine bemerewe gukora mu nzego 15 zirimo ubucuruzi budandaza ibintu bitandukanye, serivisi zo kohereza amafaranga kuri telephone, gukora telefone zapfuye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Harimo kandi gukora isuku, gucuruza ibiribwa mu mihanda, serivisi z’iposita, gukora radio na televiziyo zo muri Tanzania, gukora imodoka no kuzikodesha, kompanyi zitanga serivisi yo kwamamaza, kugurira imyaka mu mirima, ibikorwa by’imyidagaduro n’imikino y’amahirwe.
Guverinoma ya Tanzania yavuze ko umunyamahanga uzarenga kuri iryo tegeko agafungura ibikorwa by’ubucuruzi biri muri ibyo atemerewe; azajya acibwa mande y’ibihumbi 4 USD, afungwe amezi atandatu, kandi Viza ye ihite iteshwa agaciro yamburwe n’uburenganzira bwo kuba muri iki Gihugu.
Umuturage wa Tanzania uzafatirwa mu bikorwa byo gufasha umunyamahanga kujya muri ubwo bucuruzi; azajya acibwa amande angana n’ibihumbi 2 USD, anafungwe amezi atatu.
Abanyamahanga bari basanzwe bafite uruhushya rwo gukora iyo mirimo; bazakomeza kugeza ibyangombwa byabo birangiye, ubundi bazanahabwe igihe cyo kuva muri iyo mirimo batemerewe.
Tanzania yavuze ko ibyo bigamije gufasha abaturage bayo kujya muri ubwo bucuruzi buto n’ubuciriritse, hagamijwe ko iki Gihugu kirushaho guhangana mu bukungu.
David NZABONIMPA
RADIOTV10