Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko abagore babiri bisanze bafashwe mu mukwabu hamwe n’abagabo 13 bakekwaho ubujura

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko abagore babiri bisanze bafashwe mu mukwabu hamwe n’abagabo 13 bakekwaho ubujura
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorere mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubujura, aho abagore bakekwaho kuba bacumbikiraga abo bajura bakanababikira ibyo bibye.

Aba bantu bafatiwe mu Midugudu ya Rugarama na Gifumba mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapefo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi yafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore 02 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo, ubujura.”

Akomeza avuga ko aba bantu “bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora amazu n’ibindi.”

CIP Hassan yatangaje ko abagore babiri bafashwe hamwe n’aba bagabo 13, bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.

Abafashwe bose uko ari 15 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.

Umuvigizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gufasha inzego batangira amakuru ku gihe, ari na yo yatumye hafatwa aba bantu.

Ati “Polisi kandi iributsa abakomeje kugira imyunvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, bitari ibyo baributswa ko Polisi itazabihanganira.”

Mu bice binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, hamaze iminsi hakorwa imikwabu nk’iyi yo gufata abakekwaho ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage byumwigariko ubujura, ahagiye hafatwa benshi babikekwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 1 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Next Post

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.