Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda kandi arufasha nko mu rugo ha kabiri, ariko ko akunda byumwihariko Perezida Paul Kagame.
General Muhoozi ni kenshi avuga ko Perezida Kagame yita ‘My Uncle’ ari umwe mu baza ku isonga afatiraho icyitegererezo, yaba mu miyoborere ye ndetse no mu mateka ye mu gisirikare.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yongeye kubishimangira ko akunda Perezida Kagame.
Yagize ati “Nkunda u Rwanda bidasanzwe…ni mu rugo ha kabiri. Ariko by’umwihariko nkunda ‘Uncle wanjye’ w’ingenzi, Perezida Kagame.”
Mu butumwa akunze kunyuza kuri uru rubuga akoresha cyane, General Muhoozi ni gacye hashira iminsi atavuze ku Rwanda nk’Igihugu akunda ndetse no kuri Perezida Paul Kagame agaragaza ubutwari bwe bwamuranze mu bihe by’urugamba rwo Kwibohora, ndetse n’imiyoborere ye y’icyitegererezo.
Muri Werurwe 2022, General Muhoozi ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gukomeza kongera kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi (u Rwanda na Uganda) byigeze kugirana ibibazo, yagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe.
Nyuma y’umwaka umwe amugabiye, muri Mata 2023, General Muhoozi yashimiye Perezida Paul Kagame, anamumenyesha ko inka 10 yamugabiye zari zimaze kuba 17.

RADIOTV10