Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

The Chief of Defence Forces, General Muhoozi Kainerugaba addressing the gathering during the ground-breaking ceremony for construction of the State-of-the-Art Ministry of Defence and Veteran Affairs headquarters and Uganda Peoples’ Defence Forces joint headquartes in Mbuya on Monday 26th August 2024. Photo by Mpalanyi Ssentongo.

Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko akunda u Rwanda kandi arufasha nko mu rugo ha kabiri, ariko ko akunda byumwihariko Perezida Paul Kagame.

General Muhoozi ni kenshi avuga ko Perezida Kagame yita ‘My Uncle’ ari umwe mu baza ku isonga afatiraho icyitegererezo, yaba mu miyoborere ye ndetse no mu mateka ye mu gisirikare.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yongeye kubishimangira ko akunda Perezida Kagame.

Yagize ati “Nkunda u Rwanda bidasanzwe…ni mu rugo ha kabiri. Ariko by’umwihariko nkunda ‘Uncle wanjye’ w’ingenzi, Perezida Kagame.”

Mu butumwa akunze kunyuza kuri uru rubuga akoresha cyane, General Muhoozi ni gacye hashira iminsi atavuze ku Rwanda nk’Igihugu akunda ndetse no kuri Perezida Paul Kagame agaragaza ubutwari bwe bwamuranze mu bihe by’urugamba rwo Kwibohora, ndetse n’imiyoborere ye y’icyitegererezo.

Muri Werurwe 2022, General Muhoozi ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gukomeza kongera kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi (u Rwanda na Uganda) byigeze kugirana ibibazo, yagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe.

Nyuma y’umwaka umwe amugabiye, muri Mata 2023, General Muhoozi yashimiye Perezida Paul Kagame, anamumenyesha ko inka 10 yamugabiye zari zimaze kuba 17.

Muri Werurwe 2022 ubwo Muhoozi yari mu Rwanda yatemberejwe na Perezida Kagame mu rwuri amugabira inka z’Inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Uko abagore babiri bisanze bafashwe mu mukwabu hamwe n’abagabo 13 bakekwaho ubujura

Next Post

Eng.-Protais Zigiranyirazo, a brother-in-law of former President Habyarimana has died in Niger

Related Posts

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubwato bwarimo abimukira b’Abanya-Ethiopia 154 bwarohamye muri Yemen, abagera kuri 68 baboneka bapfuye, mu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero....

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

by radiotv10
04/08/2025
0

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko...

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yishimiye gutembereza mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Uhuru Kenyatta yasimbuye yanigeze kubera Visi Perezida...

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo uherutse gufatirwa muri Bulgarie ari mu modoka itwaye...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

IZIHERUKA

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero
AMAHANGA

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

04/08/2025
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

04/08/2025
DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

DRC: Ishyaka rya Kabila ryagaragaje igiteye impungenge nyuma yuko atangiye kuburanishwa

04/08/2025
Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

04/08/2025
Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

Eng.-Protais Zigiranyirazo, a brother-in-law of former President Habyarimana has died in Niger

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubutumwa bw’agahinda bw’umunyamakuru Mike Karangwa nyuma yo gupfusha umwana

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.