Nyuma yo kuva muri APR FC agasinyira Police FC muri iyi mpeshyi, Alain Kwitonda bita Bacca, yahamije ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutsinda APR FC, birarikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025, kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wa Gicuti, Police FC yatsindiyemo APR FC ibitego 2-1.
Nyuma y’uyu mukino, Kwitonda Alain Bacca yabwiye abanyanakuru ko yishimiye kuba ikipe yagiyemo Police FC yatsinze APR FC yakiniye kuva muri 2021.
Abajijwe icyo atekereza ku mukino wa Super Cup 2025 uzafungura umwaka w’imikino 2025-2026 uzahuza APR FC na Rayon Sports, yatunguranye akora ubusesenguzi bwemeza ko APR FC nta gushidikanya izatsinda Rayon Sports idafite ubushobozi.
Kwitonda Yagize ati “Ni umukino buri kipe iba yifuza gutsinda, ariko uko nabonye APR FC, ifite utuntu ducye igomba gukosora, ariko nta kabuza APR FC izatsinda. Super Cup APR FC izayitwara, izatsinda Rayon Sports cyane rwose.”
Mbere ya Super Cup iteganyijwe muri Nzeri, APR FC na Rayon Sports zifite imikino ya gicuti mpuzamahanga izaba muri uku kwezi, aho APR FC izakina na Power Dynamos yatwaye Shampiyona ya Zambia tariki 17 Kanama 2025, na AZAM FC yo muri Tanzania tariki 20 Kanama 2025.
Rayon Sports yo izakina na Yanga Africans yatwaye Shampiyona ya Tanzania tariki 15 Kanama 2025, AZAM FC na yo yo muri Tanzania tariki 23 Kanama 2025 na Vipers FC yatwaye Shampiyona ya Uganda tariki 30 Kanama 2025.



Roben NGABO
RADIOTV10