Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo kuva muri APR FC agasinyira Police FC muri iyi mpeshyi, Alain Kwitonda bita Bacca, yahamije ko Rayon Sports idafite ubushobozi bwo gutsinda APR FC, birarikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025, kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wa Gicuti, Police FC yatsindiyemo APR FC ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino, Kwitonda Alain Bacca yabwiye abanyanakuru ko yishimiye kuba ikipe yagiyemo Police FC yatsinze APR FC yakiniye kuva muri 2021.

Abajijwe icyo atekereza ku mukino wa Super Cup 2025 uzafungura umwaka w’imikino 2025-2026 uzahuza APR FC na Rayon Sports, yatunguranye akora ubusesenguzi bwemeza ko APR FC nta gushidikanya izatsinda Rayon Sports idafite ubushobozi.

Kwitonda Yagize ati “Ni umukino buri kipe iba yifuza gutsinda, ariko uko nabonye APR FC, ifite utuntu ducye igomba gukosora, ariko nta kabuza APR FC izatsinda. Super Cup APR FC izayitwara, izatsinda Rayon Sports cyane rwose.”

Mbere ya Super Cup iteganyijwe muri Nzeri, APR FC na Rayon Sports zifite imikino ya gicuti mpuzamahanga izaba muri uku kwezi, aho APR FC izakina na Power Dynamos yatwaye Shampiyona ya Zambia tariki 17 Kanama 2025, na AZAM FC yo muri Tanzania tariki 20 Kanama 2025.

Rayon Sports yo izakina na Yanga Africans yatwaye Shampiyona ya Tanzania tariki 15 Kanama 2025, AZAM FC na yo yo muri Tanzania tariki 23 Kanama 2025 na Vipers FC yatwaye Shampiyona ya Uganda tariki 30 Kanama 2025.

Bacca yabanje gukinira APR ndetse yemeza ko izegukana Super Cup itsinze mucyeba wayo Rayon Sports
Kwitonda Alain ubu ni umukinnyi wa Police FC
Yanabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti wayihuje na APR FC

Roben NGABO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 4 =

Previous Post

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Next Post

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.