Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika, ndetse hakaba haramaze gutangwa urutonde rw’aba mbere 10 bagomba kubanza kwigwaho niba bakwemererwa kwakirwa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru.

Makolo yemeje ko aya masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya US yashyiriweho umukono i Kigali muri Kamena (06), ariko ntatangazwe ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za America zohereje urutonde rw’abantu 10 bagomba kubanza kwigwaho mbere yo koherezwa.

Yagize ati “U Rwanda rwumvikanye na Leta Zunze Ubumwe za America kwakira abimukira 250, kuko buri muryango wo mu Rwanda uzi ububabare bwo gukurwa mu byawo, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku kongera kwiyubaka no kongera kuba mu buzima busanzwe.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko muri aya masezerano u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga umwimukira umwe ku wundi waba ugiye koherezwa na US.

Ati “Abazaba bemerewe bazahabwa uburyo bwo kuba bahabwa amahugurwa, ubuvuzi ndetse n’aho kuba bizabafasha kuba mu Rwanda, ndetse no kugira amahirwe yo gutanga umusanzu muri iki kimwe mu Bihugu bikomeje kwihuta mu iterambere kuva mu myaka icumi ishize.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘White Hose’ ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za America, ntacyo baratangaza ku by’aya masezerano.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; kimwe mu byo ashyize imbere ni uguhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ubwo yiyamamazaga akaba yarasezeranyije Abanyamerika kuzaca intege iki kibazo.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Trump yari amaze gutsinda amatora, itsinda rye ryahise ritangira kwiga uburyo iki Gihugu cyakohereza abimukira mu Bihugu byo muri Afurika birimo u Rwanda.

None kandi America ifite umugambi wo kohereza abantu bakatiwe n’inkiko bakajya mu Bihugu nka Sudani y’Epfo, na Eswatini [Swaziland].

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda si mashya, kuko rwanigeze kuyagirana n’u Bwongereza ariko agenda ahura na biranteka, ndetse ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Keir Starmer uriho ubu, bukaba bwarayaburijemo burundu.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko hari ibiganiro byatangiye hagati yarwo na America ku kohererezwa abimukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twenty =

Previous Post

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Next Post

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w'Umutekano muri Congo agomba kwegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.