• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa Afurika, ndetse hakaba haramaze gutangwa urutonde rw’aba mbere 10 bagomba kubanza kwigwaho niba bakwemererwa kwakirwa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru.

Makolo yemeje ko aya masezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya US yashyiriweho umukono i Kigali muri Kamena (06), ariko ntatangazwe ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za America zohereje urutonde rw’abantu 10 bagomba kubanza kwigwaho mbere yo koherezwa.

Yagize ati “U Rwanda rwumvikanye na Leta Zunze Ubumwe za America kwakira abimukira 250, kuko buri muryango wo mu Rwanda uzi ububabare bwo gukurwa mu byawo, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku kongera kwiyubaka no kongera kuba mu buzima busanzwe.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko muri aya masezerano u Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga umwimukira umwe ku wundi waba ugiye koherezwa na US.

Ati “Abazaba bemerewe bazahabwa uburyo bwo kuba bahabwa amahugurwa, ubuvuzi ndetse n’aho kuba bizabafasha kuba mu Rwanda, ndetse no kugira amahirwe yo gutanga umusanzu muri iki kimwe mu Bihugu bikomeje kwihuta mu iterambere kuva mu myaka icumi ishize.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘White Hose’ ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bya Leta Zunze Ubumwe za America, ntacyo baratangaza ku by’aya masezerano.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; kimwe mu byo ashyize imbere ni uguhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ubwo yiyamamazaga akaba yarasezeranyije Abanyamerika kuzaca intege iki kibazo.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Trump yari amaze gutsinda amatora, itsinda rye ryahise ritangira kwiga uburyo iki Gihugu cyakohereza abimukira mu Bihugu byo muri Afurika birimo u Rwanda.

None kandi America ifite umugambi wo kohereza abantu bakatiwe n’inkiko bakajya mu Bihugu nka Sudani y’Epfo, na Eswatini [Swaziland].

Amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda si mashya, kuko rwanigeze kuyagirana n’u Bwongereza ariko agenda ahura na biranteka, ndetse ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Keir Starmer uriho ubu, bukaba bwarayaburijemo burundu.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko hari ibiganiro byatangiye hagati yarwo na America ku kohererezwa abimukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Next Post

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w'Umutekano muri Congo agomba kwegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.