Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba baturutse muri Sudani y’Epfo barwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu, ariko ko UPDF yiteguye gushyira ku ruhande ikibazo cyabo.

General Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asa nk’uhumuriza Abanya-Sudani y’Epfo ko abinjiye muri Uganda atari abo kuzana umwuka mubi mu mubano w’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Umwanzi winjiye ku butaka bwa Uganda mu kwezi gushize ntabwo ari SSPDF (igisirikare cya Sudani y’Epfo). Ni abo mu mitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bwa Juba.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi yakomeje avuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu cyiteguye guhangana n’uwo mwanzi. Ati “Ibyabo tuzabikemura dufatanyije na SSPDF.”

General Muhoozi kandi yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba azanagirira uruzinduko muri Sudani y’Epfo, akanahura na Perezida w’iki Gihugu.

Yagize ati “Ku Banya-Sudani y’Epfo, icyo niyumvamo ni urukundo mbafitiye. Ni abavandimwe bacu, kandi vuba cyane nzaza guhura na ‘my uncle’ Afande Salva Kiir.”

Igihugu cya Uganda kimaze iminsi gihura n’ibikorwa by’iterabwoba bya bamwe mu bakorana n’imitwe y’iterabwoba mu bikorwa byo guturitsa ibisasu mu bice binyuranye, aho mu ntangiro z’ukwezi gushize, igisirikare cya Uganda cyishe abantu babiri b’abiyahuzi.

Aba biswe abakora iterabwoba barimo umugore wari ufite igisasu, biciwe ahitwa Munyonyo, ku munsi w’ibirori byo kuzirikana abahowe Imana bo muri Uganda byari byahuruje imbaga nyinshi y’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Igisirikare cya Uganda cyakunze kuvuga ko bamwe mu bakora ibi bikorwa by’ubwiyahuzi baba bagiriye ingendo mu Bihugu by’abaturanyi, ndetse ko ari na ho bakura intwaro bakoresha muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 7 =

Previous Post

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

Next Post

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Related Posts

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

by radiotv10
06/08/2025
0

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni...

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

by radiotv10
06/08/2025
0

U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri...

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

by radiotv10
06/08/2025
0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence...

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

by radiotv10
05/08/2025
0

The United Nations High Commissioner for Refugees (UNHCR) has announced that before the end of this year, Uganda could host...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano
MU RWANDA

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

07/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

What Rwandan students really think about AI in education

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.