Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba baturutse muri Sudani y’Epfo barwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu, ariko ko UPDF yiteguye gushyira ku ruhande ikibazo cyabo.
General Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Kanama 2025 mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asa nk’uhumuriza Abanya-Sudani y’Epfo ko abinjiye muri Uganda atari abo kuzana umwuka mubi mu mubano w’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Umwanzi winjiye ku butaka bwa Uganda mu kwezi gushize ntabwo ari SSPDF (igisirikare cya Sudani y’Epfo). Ni abo mu mitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bwa Juba.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi yakomeje avuga ko Igisirikare cy’iki Gihugu cyiteguye guhangana n’uwo mwanzi. Ati “Ibyabo tuzabikemura dufatanyije na SSPDF.”
General Muhoozi kandi yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba azanagirira uruzinduko muri Sudani y’Epfo, akanahura na Perezida w’iki Gihugu.
Yagize ati “Ku Banya-Sudani y’Epfo, icyo niyumvamo ni urukundo mbafitiye. Ni abavandimwe bacu, kandi vuba cyane nzaza guhura na ‘my uncle’ Afande Salva Kiir.”
Igihugu cya Uganda kimaze iminsi gihura n’ibikorwa by’iterabwoba bya bamwe mu bakorana n’imitwe y’iterabwoba mu bikorwa byo guturitsa ibisasu mu bice binyuranye, aho mu ntangiro z’ukwezi gushize, igisirikare cya Uganda cyishe abantu babiri b’abiyahuzi.
Aba biswe abakora iterabwoba barimo umugore wari ufite igisasu, biciwe ahitwa Munyonyo, ku munsi w’ibirori byo kuzirikana abahowe Imana bo muri Uganda byari byahuruje imbaga nyinshi y’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.
Igisirikare cya Uganda cyakunze kuvuga ko bamwe mu bakora ibi bikorwa by’ubwiyahuzi baba bagiriye ingendo mu Bihugu by’abaturanyi, ndetse ko ari na ho bakura intwaro bakoresha muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.
RADIOTV10