Dr Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akanaba Ambasaderi muri Ghana, yitabye Imana azize uburwayi.
Nyakwigendera Aissa Kirabo Kacyira wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Somalia, byatangaje ko Perezida w’iki Gihugu, yagaragaje agahinda k’urupfu rwa nyakwigendera.
Ubutumwa bwatanzwe na Perezida ya Somalia, bugira buti “Nyakubahwa Hassan Sheikh Mohamud ababajwe cyane n’urupfu rwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (UNSOS).”
Bukomeza buvuga ko “Imiyoborere y’intangarugero n’umuhate byarangaga Dr. Kacyira byagize uruhare rukomeje mu kuzanira ituze n’iterambere Somalia.”
Perezida wa Somalia kandi yaboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera, Abanyarwanda ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.
Dr Aissa Kirabo Kacyira yamenyekanye cyane ubwo yari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yayoboye kuva muri 2006 kugeza muri 2011, nyuma yaho aza kugirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Uyu munyapolitiki wanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuba Mayor w’Umujyi wa Kigali, yanabaye Umudipolomate, aho muri 2020 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, ndetse no mu bindi Bihugu byo muri kariya karere nka Liberia, Togo, Côte d’Ivoire, Benin na Sierra Leone.
RADIOTV10