Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

radiotv10by radiotv10
13/08/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n’umugore we yirirwa ayibonamo abahisi n’abagenzi baza kuyisengeramo, agasaba ko ubuyobozi bubihagarika kuko Leta yaciye amasengesho akorerwa ahatemewe.

Umunyamakuru wa Flash TV dukesha aya makuru, avuga ko ubwo yageraga muri uru rugo ruherereye mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yahasanze imodoka nyinshi ziparitse z’abantu baje kuhasengera.

Ni urugo rugizwe n’inzu igeretse, bigaragara ko ari iy’abifashije, rusigayemo umugore wa Rwanyagatare Patrice uvuga ko yayimusohoyemo ndetse akaza no gufungwa.

Uyu mugabo avuga ko yasohowe muri iyi nzu nyuma yuko umugore we wabaga muri Canada agarutse mu Rwanda akavuga ko yamuririye umutungo.

Rwanyagatare yagize ati “Baranamfunze ariko ubuyobozi buravuga ngo nimbe ngiye kuba ahantu hamwe barebe ko twakumvikana.”

Avuga ko icyamubabaje kurushaho, ari ukuba yarasohowe mu nzu ye, ariko ikaba isigaye yirirwamo abahisi n’abagenzi ngo baje kuhasengera.

Ati “Kuva icyo gihe yahise ashingamo urusengero. Buri munsi haba hari abantu basenga, abarara, abirirwa…”

Avuga ko kandi inzego zizi iki kibazo, ati “Umuyobozi wa RIB yarahageze, Umuyobozi w’Akagari yarahageze. Ibyo bintu barabizi narabahamagaye ndabibabwira ariko banze kuza.”

Uyu muturage uvuga ko bisanzwe bibujijwe gusengera mu rugo, ariko ko aha iwe hirirwa hakanarara ababa bari mu masengesho, bo mu Itorero Restauration Church, bahateranira kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ubundi ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bakajya guteranira ku rusengero rw’iri Torero.

Ni mu gihe umugore w’uyu mugabo wari muri iyi nzu n’abandi bantu bagera mu icyenda, yavugaga ko bari bamusuye batari baje kuhasengera nk’uko bivugwa n’umugabo we.

Iki gitangazamakuru dukesha aya makuru, gitangaza ko umunyamakuru wacyo ubwo yageraga aha, yiyumviye abantu bari kubwiriza, ari na ko banasenga mu majwi ahanitse biyambaza Imana.

Rwanyagatare we avuga ko nk’uko hagiye hafungwa insengero nyinshi zitujuje ibisabwa n’ahandi hakorerwa amasengesho hatemewe, aha iwe na ho hakwiye guhagarikwa gukorerwa amasengesho.

Ati “Nifuza ko bahagarika ibi bikorwa byabo kuko na Leta yarabihagaritse, nibajye mu makiliziya, nibave mu ngo z’abantu.”

Avuga ko nubwo umugore we yavuze ko atamushaka mu rugo rwe, ariko agomba kujya ahaza kuko hari umukecuru we, kandi ko atahaza hirirwa aya masengesho.

Rwanyagatare avuga ko ababazwa no kuba inzu ye yarahinduwe iy’amasengesho
Ubwo yajyaga aha umugore we yamukumiriye ahita akinga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 2 =

Previous Post

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Next Post

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.