Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n’umugore we yirirwa ayibonamo abahisi n’abagenzi baza kuyisengeramo, agasaba ko ubuyobozi bubihagarika kuko Leta yaciye amasengesho akorerwa ahatemewe.
Umunyamakuru wa Flash TV dukesha aya makuru, avuga ko ubwo yageraga muri uru rugo ruherereye mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yahasanze imodoka nyinshi ziparitse z’abantu baje kuhasengera.
Ni urugo rugizwe n’inzu igeretse, bigaragara ko ari iy’abifashije, rusigayemo umugore wa Rwanyagatare Patrice uvuga ko yayimusohoyemo ndetse akaza no gufungwa.
Uyu mugabo avuga ko yasohowe muri iyi nzu nyuma yuko umugore we wabaga muri Canada agarutse mu Rwanda akavuga ko yamuririye umutungo.
Rwanyagatare yagize ati “Baranamfunze ariko ubuyobozi buravuga ngo nimbe ngiye kuba ahantu hamwe barebe ko twakumvikana.”
Avuga ko icyamubabaje kurushaho, ari ukuba yarasohowe mu nzu ye, ariko ikaba isigaye yirirwamo abahisi n’abagenzi ngo baje kuhasengera.
Ati “Kuva icyo gihe yahise ashingamo urusengero. Buri munsi haba hari abantu basenga, abarara, abirirwa…”
Avuga ko kandi inzego zizi iki kibazo, ati “Umuyobozi wa RIB yarahageze, Umuyobozi w’Akagari yarahageze. Ibyo bintu barabizi narabahamagaye ndabibabwira ariko banze kuza.”
Uyu muturage uvuga ko bisanzwe bibujijwe gusengera mu rugo, ariko ko aha iwe hirirwa hakanarara ababa bari mu masengesho, bo mu Itorero Restauration Church, bahateranira kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ubundi ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bakajya guteranira ku rusengero rw’iri Torero.
Ni mu gihe umugore w’uyu mugabo wari muri iyi nzu n’abandi bantu bagera mu icyenda, yavugaga ko bari bamusuye batari baje kuhasengera nk’uko bivugwa n’umugabo we.
Iki gitangazamakuru dukesha aya makuru, gitangaza ko umunyamakuru wacyo ubwo yageraga aha, yiyumviye abantu bari kubwiriza, ari na ko banasenga mu majwi ahanitse biyambaza Imana.
Rwanyagatare we avuga ko nk’uko hagiye hafungwa insengero nyinshi zitujuje ibisabwa n’ahandi hakorerwa amasengesho hatemewe, aha iwe na ho hakwiye guhagarikwa gukorerwa amasengesho.
Ati “Nifuza ko bahagarika ibi bikorwa byabo kuko na Leta yarabihagaritse, nibajye mu makiliziya, nibave mu ngo z’abantu.”
Avuga ko nubwo umugore we yavuze ko atamushaka mu rugo rwe, ariko agomba kujya ahaza kuko hari umukecuru we, kandi ko atahaza hirirwa aya masengesho.



RADIOTV10








