Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru barimo Reagan na Mucyo Antha, aho baregwa hamwe kandi n’uherutse kugirwa Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa none ku wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 ku cyicaro cy’Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Ibyaha biregwa aba bantu, bishingiye ku matike y’indege yaguzwe hakoreshejwe Konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama ubwo aba bantu barenga 20 bagezwaga imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bubakurikiranyeho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Tariki 05 Kanama 2025 Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize hanze itangazo bumenyesha ko “Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranywe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.”
Abofisiye babiri mu Ngabo z’u Rwanda baregwa muri uru rubanza, ni Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi.
Uru rubanza kandi ruregwamo CSP Hillary Sengabo uherutse gusubizwa ku nshingano zo kuba Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ndetse na CSP Olive Mukantabana na we wo muri uru rwego.
Abasivile baregwa muri uru rubanza, barimo abanyamakuru baherutse gutabwa muri yombi, ari bo Ndayishimiye Reagan benshi bazi nka Rugaju Regan, Mucyo Antha wari umaze iminsi atakiri mu itangazamakuru, ndetse na Ishimwe Ricard.
CSP Sengabo Hillary uri mu baregwa muri uru rubanza, yagizwe Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu kwezi gushize, ubwo yari yanazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Chief Superintendent of Prison akuwe ku rya SSP (Senior Superintendent of Prison).
Izi nshingano yari yazisubijweho dore ko yaziherukagaho muri 2020 ubwo yasimburwaga na SSP Pelly Gakwaya Uwera ari na we yongeye na we gusimbura.




RADIOTV10