Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Haravugwa imirwano muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’uruhande bahanganye rurimo abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Amakuru aturuka muri aka gace kabereyemo imirwano kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, avuga ko imirwano yabaye nyuma yuko abarwanyi ba AFC/M23 bagabye igitero mu gace ka Buhimba muri Gurupoma ya Kisimba, kari kugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira abaturage.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, gitangaza ko abatuye muri aka gace bavuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa cyenda z’umugoroba, aho AFC/M23 yari igamije kwigizayo abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe bahafite ibirindiro.

Amakuru avuga ko AFC/M23 itabashije kwirukana abarwanyi b’uyu mutwe wa Wazalendo urwanirira uruhande rwa Leta ya Congo, kuko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bari bakomeje kuba bakiri muri aka gace ka Buhimba, gusa umwuka ukaba ukomeje gutera impungenge ko isana n’isaha rwakwambikana, aho impande zombi ziryamiye amajanja.

Ihuriro AFC/M23 riherutse gushyira hanze itangazo, rigaragaza impungenge ritewe n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukoresha ababurwanirira mu bikorwa bibangamira abaturage.

Iri huriro kandi ryatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukaza ubukana bw’amakimbirane, kuko buri kugaragaza ko bugishyize imbere inzira y’imirwano, aho bwohereje abasirikare n’intwaro za rutura mu bice binyuranye ari na ko bagaba ibitero.

AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Congo kurenga ku mahame impande zombi ziherutse gusinyira i Doha muri Qatar, ivuga ko muri iyi mirwano hanakomeje gukoreshwa abarwanyi b’imitwe irimo FDLR, ndetse n’Imbonerakure zo mu Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Next Post

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Why humans naturally copy each other’s behavior
MU RWANDA

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why humans naturally copy each other’s behavior

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.