Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

radiotv10by radiotv10
14/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Haravugwa imirwano muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, ihanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’uruhande bahanganye rurimo abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.

Amakuru aturuka muri aka gace kabereyemo imirwano kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, avuga ko imirwano yabaye nyuma yuko abarwanyi ba AFC/M23 bagabye igitero mu gace ka Buhimba muri Gurupoma ya Kisimba, kari kugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukomeje kurangwa n’ibikorwa bibangamira abaturage.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, gitangaza ko abatuye muri aka gace bavuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa cyenda z’umugoroba, aho AFC/M23 yari igamije kwigizayo abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe bahafite ibirindiro.

Amakuru avuga ko AFC/M23 itabashije kwirukana abarwanyi b’uyu mutwe wa Wazalendo urwanirira uruhande rwa Leta ya Congo, kuko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, bari bakomeje kuba bakiri muri aka gace ka Buhimba, gusa umwuka ukaba ukomeje gutera impungenge ko isana n’isaha rwakwambikana, aho impande zombi ziryamiye amajanja.

Ihuriro AFC/M23 riherutse gushyira hanze itangazo, rigaragaza impungenge ritewe n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukoresha ababurwanirira mu bikorwa bibangamira abaturage.

Iri huriro kandi ryatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukaza ubukana bw’amakimbirane, kuko buri kugaragaza ko bugishyize imbere inzira y’imirwano, aho bwohereje abasirikare n’intwaro za rutura mu bice binyuranye ari na ko bagaba ibitero.

AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Congo kurenga ku mahame impande zombi ziherutse gusinyira i Doha muri Qatar, ivuga ko muri iyi mirwano hanakomeje gukoreshwa abarwanyi b’imitwe irimo FDLR, ndetse n’Imbonerakure zo mu Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Next Post

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Related Posts

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
09/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryifashishije amashusho agaragaza abaguye mu mirwano, riravuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba...

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

by radiotv10
09/12/2025
0

AFC/M23 has published shocking and heartbreaking footage showing individuals who lost their lives in recent clashes, alleging that as the...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

by radiotv10
09/12/2025
0

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burundi, aravuga ko abasirikare b’iki Gihugu bari gupfira no gukomerekera mu mirwano iri kubera mu burasirazuba...

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho...

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

09/12/2025
U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Abatwara abagenzi ku magare i Gisenyi barasaba guhabwa ‘Parking’ nk’abatwara ibindi binyabiziga

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.