Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko iteka ahora asaba Imana imbabazi ku byo yaba ataritwayeho neza umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama, aho yavuze ko hari aho atatunganiye umubyeyi we ariko ko abisabira Imana imbabazi.
Yagize ti “Buri gihe nsaba Imana imbabazi ku byaha byose naba narakoreye data. Imana imuhe kuramba n’imbaraga.”
General Muhoozi imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni kenshi akunze kugaragaza umubyeyi we nk’intwari anafatiraho urugero.
Gusa mu bihe bitandukanye, yigeze gutangaza ko na we yifuza guhatanira kuyobora iki Gihugu kiyobowe na Se, ariko akaza kwisubira, akavuga ko ashyigikiye umubyeyi we.
Muri Nzeri umwaka ushize General Muhoozi Kainerugaba, yatanze umucyo ku byakekwaga ko na we azahatanira kuyobora iki Gihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2026, avuga ko ataziyamamaza ahubwo ko azashyigikira umubyeyi we Yoweri Museveni, gusa avuga ko uzamukurikira atagomba kuzaba ari umusivile.
Mu bihe binyuranye kandi General Muhoozi yagiye atangaza ubutumwa butavugwagaho rumwe ndetse bukanateza ingaruka by’umwuhariko ubwo yigeze gutangaza muri 2022 avuga ko yafata Nairobi mu byumweru bibiri gusa, bikazamura umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya, byanatumye Perezida Museveni abisabira imbabazi.
RADIOTV10