Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria, mu rwego kuyifasha nk’umufatanyabikorwa wayo utuye muri Afurika y’Iburengerazuba guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kuyogoza iki Gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America yatangaje ko iri soko rizafasha gushyira mu bikorwa intego za dipolomasi z’iki Gihugu binyuze mu kongerera umutekano umufatanyabikorwa w’ingenzi wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Guverinoma ya Nigeria yari yasabye urutonde rurerure rw’intwaro, zirimo bombe za MK-82 zifite ibiro 500 zirenga igihumbi intwaro ziherutse gukoreshwa n’ingabo za Israel mu gutera ibisasu muri Gaza.
Iri soko kandi ririmo roketi 5000 za Kill Weapon Systems (APKWS) zifashisha ikoranabuhanga rya laser, ibikoresho byo kwifashisha mu guhindura bombe zisanzwe zikaba iza laser, roketi zikomeye zituritsa, ndetse n’inyunganizi z’abatekinisiye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America ivuga ko kugurisha izi ntwaro bizongera ubushobozi bwa Nigeria bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho ubu n’ibishobora kuzaza, binyuze mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba no guhashya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko muri Nigeria no mu Nyanja ya Gineya.
Nigeria imaze igihe ihura n’ibitero bikomeye cyane cyane mu majyaruguru bikorwa n’imitwe ya Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP), ibyatumye impunzi nyinshi n’imiryango yimurwa ku gahato, n’ibitero kandi bimaze kwica abantu ibihumbi abandi bagashimutwa biganjemo abanyeshuli .
Ingabo za Nigeria zikomeje kongera ibikorwa bitandukanye byo kugaba ibitero bikomeye ahabarizwa aba baterabwoba mu rwego gusubiza igihugu ibice byigaruriwe n’iyo mitwe.
RADIOTV10