Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria, mu rwego kuyifasha nk’umufatanyabikorwa wayo utuye muri Afurika y’Iburengerazuba guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kuyogoza iki Gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America yatangaje ko iri soko rizafasha gushyira mu bikorwa intego za dipolomasi z’iki Gihugu binyuze mu kongerera umutekano umufatanyabikorwa w’ingenzi wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Guverinoma ya Nigeria yari yasabye urutonde rurerure rw’intwaro, zirimo bombe za MK-82 zifite ibiro 500 zirenga igihumbi intwaro ziherutse gukoreshwa n’ingabo za Israel mu gutera ibisasu muri Gaza.

Iri soko kandi ririmo roketi 5000 za Kill Weapon Systems (APKWS) zifashisha ikoranabuhanga rya laser, ibikoresho byo kwifashisha mu guhindura bombe zisanzwe zikaba iza laser, roketi zikomeye zituritsa, ndetse n’inyunganizi z’abatekinisiye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America ivuga ko kugurisha izi ntwaro bizongera ubushobozi bwa Nigeria bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho ubu n’ibishobora kuzaza, binyuze mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba no guhashya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko muri Nigeria no mu Nyanja ya Gineya.

Nigeria imaze igihe ihura n’ibitero bikomeye cyane cyane mu majyaruguru bikorwa n’imitwe ya Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP), ibyatumye impunzi nyinshi n’imiryango yimurwa ku gahato, n’ibitero kandi bimaze kwica abantu ibihumbi abandi bagashimutwa biganjemo abanyeshuli .

Ingabo za Nigeria zikomeje kongera ibikorwa bitandukanye byo kugaba ibitero bikomeye ahabarizwa aba baterabwoba mu rwego  gusubiza igihugu ibice byigaruriwe n’iyo mitwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Next Post

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.