• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abakunzi b’iyi kipe bakozwe ku mutima n’ifungwa rya bamwe muri bo bafite ibyo bakurikiranyweho, kubyihanganira, kandi ko bwizeye ko ubutabera buzatangwa neza.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025 nyuma y’iminsi ibiri Urukiko rwa Gisirikare rutangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abofisiye muri RDF n’abofisiye bakuru muri RCS ndetse na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe.

Ibyaha biregwa aba bantu bishingiye ku matike y’indege yaguzwe hakoreshejwe konti ya Minisiteri y’Ingabo ubwo ikipe ya APR FC yajyaga mu Misiri gukina na Pyramids, muri Nzeri 2024 mu Irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League.

Bamwe mu bazwi muri APR baregwa muri uru rubanza, ni Mugisha Frank uzwi nka Jangwani usanzwe ari Umuvugizi w’Abafana ba APR FC.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa APR FC, bwatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganwa kuri uyu wa Gatanu, bugira buti “Hari abakunzi bacu kubera iperereza ryakozwe ku micungire y’ikipe, byabaye ngombwa ko bagira ibyo babazwa kugira abakozemo amakosa bahanwe. Ni byo, ko wenda hari n’abatarabigizemo uruhare bisanzemo.”

Ubuyobozi bwa APR bukomeza bugira buti “Abo byakoze ku mutima babyihanganire. Reka twizere ubutabera bwacu, kuko nubwo wenda byatindaho gato bizarangira bikemutse neza.”

Ubuyobozi bwa APR butangaje ibi mu gihe iyi kipe izanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, iri mu myiteguro yayo ndetse na Shampiyona, aho yaninjiye mu gikorwa yise ‘Inkera y’Abahizi’ kirimo ibikorwa binyuranye birimo n’irushanwa yateguye. Ibi bikorwa byose bisaba ko abakunzi b’iyi kipe baba bari hamwe kandi batahiriza umugozi umwe nk’uko bisanzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Next Post

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.