Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze

radiotv10by radiotv10
16/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uko ubukwe bw’umuhanzi ukunzwe muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda bwagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Levixone w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakunzwe muri Uganda, akaba afite inkomoko mu Rwanda, yasezeranye Imbere y’Imana n’umukunzi we Desire Luzinda na we akaba ari umuhanzi, ibiroro byanitabiriwe na bamwe mu bafana babo.

Inkuru y’ubukwe bw’aba bombi yamenyekana bwa mbere ku wa 27 Nyakanga 2025 ubwo berekanwaga mu rusengero rwitwa Phaneroo Ministries i Kampala.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru Tariki 12 Kanama nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye aho ababyeyi ba Desire batuye mu gace ka Kawanda-Katalemwa.

Nyuma y’uyu muhango Levixone yagiye ku mbuga nkoranyamabaga arandika ati “Guhera ubu ndi uwe na we ni uwanjye iteka ryose. Ijambo ntirishobora kugaragaza ibyishimo mfite mu mutima ubwo nitegura kurushinga n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Kuri uyu wa Gatanu uyu muramyi n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Levixone na Desire Luzinda basezeranye imbere y’Imana aho basezeranyijwe na Apostle Grace Lubega umushumba mukuru w’itorero Phaneroo Ministries Interantional, byabereye kuri Serena Hotel Kigo.

Ibi birori byahuruje imbaga, imiryango, inshuti za hafi n’abafana bakunda uyu muhanzi. Nyuma yo gusezerana hakuriyeho igice cyo kwiyakira, hakurikiraho kwidagadura barabyina karahava.

Umukunzi we ubu wabaye umugore we byemewe imbere y’Imana, Desire Luzinda na we ni umuhanzi, we wamenyekanye mu muziki usanzwe gusa nyuma yaje guhindura ubu aririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Levixone we yatangiye kuririmba akiri muto aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. yamamaye cyane ndetse akundwa mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Turn the Replay’, ‘Chikibombe’, na ‘Mbeera’.

Basezeranye mu rusengero

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Next Post

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo abakekwaho gusakaza amashusho y’umuhanzi Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje aho ayo mashusho yari ari n’uwashoboraga...

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri YouTube, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uri mu baregwa ibifitanye isano no gusakaza amashusho...

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Rev. Ndayizeye Isaïe uyobora Itorero rya ADEPR, yahakanye amakuru yatangajwe ko yanze gusezeranya umuririmbyi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idriss Jean...

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’imyidagaruro kubera amashusho ye yasakaye, ari kubarizwa ku Mugabane...

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Andi makuru yamenyekanye ku byaha biregwa umunyamakuru Djihad uherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
01/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad usanzwe akora ibiganiro bitambuka kuri YouTube, akurikiranyweho ibindi byaha byiyongera...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.