Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abagore bo muri EAR bibukijwe igisobanuro cya nyacyo cy’uburinganire hanahwiturwa abaryumvise nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Umuryango ‘Mother’s Union’ ushamikiye ku Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yibukije abagore bumvise ko kuzanirwa uburinganire ari ukwigaranzura abagabo, atari byo, ahubwo ko bakwiye kumva ko ukuzuzanya n’abagabo babo

Chantal Mbanda usanzwe ari n’umufasha wa Laurent Mbanda, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025 ubwo hasozwaga igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe na Mother’s Union y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Byumba cyaberaga mu karere ka Gicumbi.

Yasabye abagore kutumva nabi uburenganzira bahawe bitwaje ihame ry’uburinganire, cyane cyane ko atari uburyo bwo kwihimura cyangwa kwigaranzura abagabo, ahubwo ari amahirwe yo guteza imbere uburinganire bufite intego yo gusabana no kubaka umuryango utekanye.

Yagize ati “Ni ukuri ko twebwe abagore ubu twahawe ijambo tutari dufite mbere, ariko bamwe baryifashishije mu buryo bubi batekereza ko ari igihe cyo kwigaranzura abagabo, gukorera abagabo ibyo badukoreye. Ibyo si byo byakabaye bikorwa, ahubwo dukwiye guteza imbere uburinganire no gusabana mu miryango kugira ngo amakimbirane n’ukutumvikana bigabanuke.”

Yagaragaje ko guha ijambo umugore bitagamije gutuma imiryango icikamo ibice, ahubwo ari umusingi wo kuzamura imibanire myiza n’ubufatanye hagati y’abashakanye.

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikani, yavuze ko imwe mu mpamvu zikomeye z’amakimbirane mu miryango ari inzara, ubukene n’imico mishya itajyanye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Amakimbirane mu ngo ziri mu Rwanda usanga aturuka ku nzara, ku bukene, ku muco utari mwiza no ku mitekerereze mike. Mother’s Union igira uruhare runini mu gukumira ayo makimbirane. Turashishikariza abagore kugarura urukundo, kwirinda imico y’imahanga idahwitse, bagaruke ku muco nyarwanda.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, Madamu Uwamahoro Donatille, yashimye uruhare rwa Mother’union   mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije imiryango.

Yasabye ko bakomeje kugira uruhare runini kubanisha imiryango irenga 1 400 yo muri aka Karere ibanye mu makimbirane.

Yagize ati “Turasaba amadini n’amatorore  gukomeza kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango. By’umwihariko, aba Mother’s Union bagire uruhare mu kwigisha abandi bagore akamaro ko kugira ingo zitekanye.”

Abagize Mother’s Union bagargaza ko bagiye gutangiza ubukangurambaga bwo kwegera imiryango ikirangwamo amakimbirane, bayigisha amahame y’urukundo, ubwubahane n’ubwuzuzanye.

Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora Diyosezi ya Byumba mu Itorero Angilikan
Chantal Mbanda yasabye abagore kumva neza ihame ry’uburinganire

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Rayon mu kirego yarezwe muri FIFA n’uwari umutoza wayo

Next Post

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Abasirikare b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo muri Sudani y’Epfo bagaragarijwe ibyo bazakora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.