Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wishwe atewe icyuma hafi y’umutima n’abo bikekwa ko yari amaze gukiza, inasobanura ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze.
Nyakwigendera w’imyaka 24, yishwe mu ijoro ryo ku ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Nombe mu Kagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Nyuma y’urupfu rw’uyu musore wishwe n’abari bamutegeye mu nzira ubwo yari avuye kureba umupira, hahise hatabwa muri yombi abantu batanu bafashwe bucyeye bwaho tariki 17 Kanama, mu gihe abandi batatu bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko muri aba bantu umunani bamaze gutabwa muri yombi, harimo na nyiri akabari kabereyemo imvururu z’abasore bakijijwe na nyakwigendera binakekwa ko ari bo bagiye kumutegera mu nzira nyuma yo kubakiza.
Yavuze ko mu bafashwe harimo kandi “abanze gutangira amakuru ku gihe, n’abakekwaho uruhare mu gutera icyuma nyakwigendera.”
Uko ari abantu umunani bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru.
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko nyakwigendera yishwe nyuma yuko yari amaze gukiza abasore bagenzi be bariho barwanira mu kabari yanyuzeho na we avuye kurebera umupira mu kandi kabari akumva harimo intonganya akajya kureba ibibaye agasanga bari kurwana akiyemeza kubakiza afaranyije na mugenzi we bari kumwe w’imyaka 18.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga nyakwigendera nyuma yo gukiza abo basore barwanaga, bahise bamuca ruhinganyuma bakajya kumutegera mu nzira, we na mugenzi we bari kumwe, bakabakorera urugomo.
Nyakwigendera yatewe icyuma hafi y’umutima bimuviramo kwitaba Imana, mu gihe mugenzi we bari kumwe na we yakomerekejwe ku kaboko ariko Imana igakinga akaboko.
RADIOTV10