Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe iby’urupfu rw’umusore wishwe nyuma yo gukiza abarwaniraga mu kabari n’ibyagezweho mu iperereza

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bo mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wishwe atewe icyuma hafi y’umutima n’abo bikekwa ko yari amaze gukiza, inasobanura ibyagaragaye mu iperereza ry’ibanze.

Nyakwigendera w’imyaka 24, yishwe mu ijoro ryo ku ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Nombe mu Kagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Nyuma y’urupfu rw’uyu musore wishwe n’abari bamutegeye mu nzira ubwo yari avuye kureba umupira, hahise hatabwa muri yombi abantu batanu bafashwe bucyeye bwaho tariki 17 Kanama, mu gihe abandi batatu bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko muri aba bantu umunani bamaze gutabwa muri yombi, harimo na nyiri akabari kabereyemo imvururu z’abasore bakijijwe na nyakwigendera binakekwa ko ari bo bagiye kumutegera mu nzira nyuma yo kubakiza.

Yavuze ko mu bafashwe harimo kandi “abanze gutangira amakuru ku gihe, n’abakekwaho uruhare mu gutera icyuma nyakwigendera.”

Uko ari abantu umunani bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru.

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko nyakwigendera yishwe nyuma yuko yari amaze gukiza abasore bagenzi be bariho barwanira mu kabari yanyuzeho na we avuye kurebera umupira mu kandi kabari akumva harimo intonganya akajya kureba ibibaye agasanga bari kurwana akiyemeza kubakiza afaranyije na mugenzi we bari kumwe w’imyaka 18.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga nyakwigendera nyuma yo gukiza abo basore barwanaga, bahise bamuca ruhinganyuma bakajya kumutegera mu nzira, we na mugenzi we bari kumwe, bakabakorera urugomo.

Nyakwigendera yatewe icyuma hafi y’umutima bimuviramo kwitaba Imana, mu gihe mugenzi we bari kumwe na we yakomerekejwe ku kaboko ariko Imana igakinga akaboko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Perezida Zelenskyy wa Ukraine yakuyeho urujijo ku bakekaga ko adashaka kuzahura na Putin

Next Post

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.