• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

radiotv10by radiotv10
19/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakozanyijeho n’aba Wazalendo mu gace ko muri Gurupoma ya Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru, mu mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye.

Iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, yamaze amasaha abiri, ahumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bari baturutse mu gace ka Kibati muri Gurupoma ya Luberike, bashaka kuvana aba Wazalendo mu gace ka Kaliki bashinze ibirindiro bagamije gukomeza kugaba ibitero kuri M23 no ku baturage.

Ubwo AFC/M23 yageraga muri aka gace, ngo yasanze abarwanyi ba Wazalendo baryamiye amajanja, habaho kurasana gukomeye kwamaze amasaha arenga abiri.

Abarwanyi ba Wazalendo n’abo bafatanya barwanira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bananiwe kwigiza inyuma aba AFC/M23, ariko na bo ngo bakomeza kuguma mu birindiro byabo, byanatumye AFC/M23 isubira mu gace ka Kibati.

Ni imirwano ibaye nk’iyisubiramo ku nshuro ya kabiri, kuko no ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, na bwo izi mpande zari zarwaniye muri aka gace.

Amakuru aturika muri aka gace, avuga ko nubwo kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, agahenge kari gakomeje kugaragara, ariko haracyari ikikango ko isaha n’isaha imirwano yakubura.

Iyi Mirwano ikomeje kuvugwa muri Walikare muri Kivu ya Ruguru, ni na ko bimeze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, rukomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwemo n’abaturage benshi, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + one =

Previous Post

Hasobanuwe iby’urupfu rw’umusore wishwe nyuma yo gukiza abarwaniraga mu kabari n’ibyagezweho mu iperereza

Next Post

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Ibisobanuro by’Igihugu cya Kenya ku ishyirwaho ry’ugihagarariye mu gace kagenzurwa na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.