Monday, August 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amashuri yisumbuye ya Leta yashyiriweho umwihariko ku musanzu ntarengwa utangwa n’ababyeyi

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in MU RWANDA
0
Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, kubahiriza amabwiriza yashyizweho muri 2022 agena umusanzu utangwa n’ababyeyi, icyakora ayisumbuye yemererwa kongeraho 7 000 Frw ariko na byo bikagira inzira binyuramo.

Uku kwibutsa aya mabwiriza bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi, rivuga ko “hashingiwe ku mabwiriza yo ku wa 14 Nzeri 2024 ya Minisiteri agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta ndetse n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, Minisiteri y’Uburezi iributsa amashuri kubahiriza ayo mabwiriza.”

MINEDUC yaboneyeho kwibutsa uwo musanzu muri buri cyiciro, aho mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bishyura ibihumbi 85 Frw ku gihembwe, ayisumbuye ariko abanyeshuri bigamo bataha, bakishyurirwa 19 500 Frw mu gihe mu y’incuke n’abanza, umusanzu w’ababyeyi ari 975 Frw.

Iri tangazo rya MINEDUC rigakomeza rigira riti “Amashuri yisumbuye ashobora kongera ku mafaranga yavuzwe haruguru 7 000 Frw ariko bibanje kwemezwa n’Inama Rusange y’ababyeyi barerera muri iryo shuri.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko andi mafaranga yishyurwa na Leta binyuze muri Capitation Grant, yavuze ko kugira ngo ishuri rikore ibinyuranyije n’ariya mabwiriza, bigomba kubanza kwemezwa n’inama rusange y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere riherereyemo kimwe n’iyi Minisiteri.

Aya mabwiriza atangajwe habura ibyumweru bibiri ngo umwaka w’amashuri wa 2025-2026 utangire, aho uzatangira tariki 08 Nzeri 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − ten =

Previous Post

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Next Post

Eng.- FARDC and FDLR launch attacks in areas including Goma

Related Posts

Umunyamakuru wari mu bamaze igihe mu itangazamkuru mu Rwanda yitabye Imana

Umunyamakuru wari mu bamaze igihe mu itangazamkuru mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
25/08/2025
0

Kassim Yussuf wari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, wamenyekanye cyane mu kiganiro Samedi Détente kuri Radio Rwanda, yitabye imana azize...

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

by radiotv10
25/08/2025
0

Abagabo babiri bafatanywe ibilo 30 by’urumogi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko...

Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

by radiotv10
25/08/2025
0

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yahakanye amakuru yavugaga ko ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze igahitana...

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 500 batahutse bavuye muri Congo

by radiotv10
25/08/2025
0

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baje ku bw’icyemezo cyafatiwe mu nama iherutse...

Eng.- Over 500 Rwandans return from DRC

Eng.- Over 500 Rwandans return from DRC

by radiotv10
25/08/2025
0

Rwanda has received 532 Rwandans who had been living as refugees in the Democratic Republic of Congo, they returned after...

IZIHERUKA

Igihugu cya mbere kuri SIDA cyasubije abavuga ko gukurirwaho inkunga na America bizatuma ikaza umurego
AMAHANGA

Igihugu cya mbere kuri SIDA cyasubije abavuga ko gukurirwaho inkunga na America bizatuma ikaza umurego

by radiotv10
25/08/2025
0

FARDC na FDLR bahengereye abaturage  baryamye bagaba ibitero mu bice birimo i Goma

FARDC na FDLR bahengereye abaturage baryamye bagaba ibitero mu bice birimo i Goma

25/08/2025
Umunyamakuru wari mu bamaze igihe mu itangazamkuru mu Rwanda yitabye Imana

Umunyamakuru wari mu bamaze igihe mu itangazamkuru mu Rwanda yitabye Imana

25/08/2025
Eng.- FARDC and FDLR launch attacks in areas including Goma

Eng.- FARDC and FDLR launch attacks in areas including Goma

25/08/2025
Hatangajwe itariki yo gutangiriraho amashuri n’iyo gutangarizaho amanota y’ibizamini bya Leta

Amashuri yisumbuye ya Leta yashyiriweho umwihariko ku musanzu ntarengwa utangwa n’ababyeyi

25/08/2025
Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

Abagabo babiri bafatanywe udufuka tubiri tw’urumogi babitanzeho ibisobanuro

25/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- FARDC and FDLR launch attacks in areas including Goma

Eng.- FARDC and FDLR launch attacks in areas including Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igihugu cya mbere kuri SIDA cyasubije abavuga ko gukurirwaho inkunga na America bizatuma ikaza umurego

FARDC na FDLR bahengereye abaturage baryamye bagaba ibitero mu bice birimo i Goma

Umunyamakuru wari mu bamaze igihe mu itangazamkuru mu Rwanda yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.