Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ubwo yajyaga kuganira n’abayoboke b’ishyaka rye NRM mu gace ka Kololo, yagaragaye akora ka mucaka imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kumwakira.
Museveni yagaragaye yiruka ubwo yageraga aha i Kololo ubwo yatambukaga kuri red carpet yari yateguriwe, yagera imbere y’imbaga, agatangira gukora ka mucaka, ari na ko abashinzwe umutekano we na bo bahita bagenda mu ngendo ye na we bariruka.
Abaturage bari bakoraniye ahabereye iki gikorwa, mu majwi yo hejuru, bose bazamuriye rimwe amajwi bagaragaza ko bishimiye kubona Umukuru w’Igihugu cyabo akibasha kunyaruka muri ubu buryo.
Muri 2020 ubwo icyorezo cya Covid cyari gikajije umurego, mu Bihugu byinshi hariho gahunda ya guma mu rugo, Perezida Museveni na bwo yari yagaragaje ko agifite imbaraga, aho yagaragaje ari iwe atera pompaje.
Icyo gihe yasabaga abantu ko muri ibyo bihe bari mu rugo bagombaga kujya banyuzamo bagakora imyitozo ngororamubiri, irimo n’iyi ikomeza amagufwa n’imikaya.


RADIOTV10











