Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame ari muri Senegal

radiotv10by radiotv10
01/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ari muri Senegal
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika “Africa Food Systems Forum’ yiga ku guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yageze i Dakar kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko “Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal, aho yakiriwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida Kagame yagiye muri Senegal mu Nama y’Ihuriro Nyafurika Africa Food Systems Forum (AFS Forum) rya 2025 ryiga ku kwihaza mu biribwa.

AFS Forum ni Ihuriro rigira uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka kuri uru rwego rufatiye runini imibereho ya muntu.

Abitabira iri Huriro Ngarukamwaka, bungarana ibitekerezo kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ku Mugabane wa Afurika.

Iri huriro rihuza abo mu ngeri zinyuranye, rifite abafatanyabikorwa 28, iry’umwaka ushize wa 2024, ryabereye mu Rwanda, aho ryari rifite insanganyamatsiko yagiraga iti “Innovate, Accelerate, and Scale: Delivering Food Systems Transformation in a Digital and Climate Era”.

Perezida Paul Kagame witabiriye iri huriro ry’uyu mwaka rigiye kubera muri Senegal, ni Umwe mu banyacyubahiro b’inararibonye mu bitekerezo byagira uruhare mu gukomeza kuzamura urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi, nk’Umuyobozi w’Igihugu gikomeje guteza imbere izi nzego.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Perezida Bassirou Diomaye Faye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eighteen =

Previous Post

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

Next Post

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

Related Posts

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

IZIHERUKA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima
MU RWANDA

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.