Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangije intambara yeruye igamije kurimbura Abanyamulenge, bukaba bwanazanye abasirikare ibihumbi 30 bo gukoresha muri uyu mugambi mubisha, no gukoresha mu rugamba rwo kwisubiza ibice byabohojwe.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda nyuma yuko mu misozi ya Minembwe hakomeje kuraswa ibisasu bya rutura bikorwa n’uruhande rwa Leta ya Congo.

Dr Balinda avuga ko ibi byose biri kuba mu gihe i Doha hari hakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano, ariko ko bigaragara ko uruhande bahanganye rwa Leta ya Kinshasa n’ubutetegsi bwayo burangajwe imbere na Felix Tshisekedi, rutabikozwa.

Ati “Batoranyije inzira y’intambara. Ubu ngubu yatangije intambara yeruye, cyane cyane igamije gukuraho bene wacu b’Abanyamulenge hariya mu misozi ya Minembwe, aho yashyize abasirikare barenga ibihumbi mirono itatu (30 000) kugira ngo babamare babarimbure.”

Dr Balinda avuga kandi ko uruhande bahanganye rwanagabye ibindi bitero mu gace ka Luhwinja muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bigamije kwisubiza Umujyi wa Bukavu umaze igihe uri mu maboko ya AFC/M23.

Ati “Agamije gusatira Umujyi wa Bukavu ngo awufate, yigarurire n’ikibuga cy’indege cya Kavumu ndetse aze asatira na Goma hano.”

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda akomeza agaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere imirwano, akavuga ko ababurwanirira banagabye ibitero i Walikale mu mugambi wo kwisubiza ibice byamaze kubohorwa n’iri Huriro.

Ati “Agamije kugera Masisi no kuza za Mushaki, za Lubaya zose akazisubiza. Mbese agamije kwisubiza uduce twose Alliance Fleuve Congo/M23 yamaze kugeramo, ashaka no gutsembatsemba no kurimbura Abakongomani badutuyemo.”

Dr Balinda avuga ko Ihuriro AFC/M23 ridashobora kwemera ko uruhande bahanganye rugera kuri iyi migambi yabwo, yo kurimbura abaturage, aho yanagarutse ku bufatanye bwa FARDC n’igisirikare cy’u Burundi.

Ati “Bashakaga gutera mu Bwiza kugira ngo bamare impunzi zari zaduhungiyeho, aho ni ho twavuze tuti ‘noneho uyu ni umurongo utukura’ ntabwo twakwemera ko bamara abantu b’inzirakarengane baduhungiyeho, aho ni ho twafashe iya mbere, turengera abo bantu, nta n’umwe wagize icyo aba turanabakurikirana, Kitchanga mwabonye icyabereyeyo.”

Dr Balinda avuga ko nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbere inzira y’intambara, ariko iri Huriro AFC/M23 ryo rikibona ko umuti w’ibibazo ntahandi wava atari mu biganiro, kandi ko rikibifitiye ubushake.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − three =

Previous Post

Inama zigirwa abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu Rwanda

Next Post

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.